Minisitiri Mujawamariya yagaragaje ko gutura mu magorofa bizafasha u Rwanda kubugangabunga ibyanya nyaburanga -

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 20 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama Mpuzamahanga yabereye mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya nyaburanga byo mu bice bikomye izwi nka ’Africa Protected Areas Congress’.

Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere (IUCN), Komisiyo yita ku Byanya birinzwe ku Isi (WCPA) n’Umuryango Nyafurika wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).

Muri iyi nama hibanzwe ku buryo ibyanya nyaburanga biri mu duce turinzwe muri Afurika bikwiye kubungabungwa, kandi bigatanga umusaruro kuri bene byo.

Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda hari intambwe ishimishije rumaze gutera mu bikorwa byo gufata neza ibyanya nyaburanga, anagaragaza ko ubufatanye mu kubibungabunga ari ingenzi.

N’ubwo ubwiyongere bw’abaturage bwagaragajwe nk’imbogamizi ku iterambera ry’ibyanya nyaburanga, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaka inzu z’amagorofa, hirindwa ko abantu bakubabaka inzu nyinshi bigatuma bototera ibyanya nyaburanga birinzwe nka za parike.

Ati “Dukeneye ibyiza nyaburanga, ariko dukeneye n’abaturage, bo maboko y’igihungu. U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amagorofa, hirindwa gusesagura ubutaka. Ni muri gahunda y’Icyerekezo 2050.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y’Akagera, Intare n’Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n’iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry’ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

Ati “Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n’umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.”

Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk’ibikomeza ku bidindiza, Sebunya, yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d'Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z'ibyanya nyaburanga
Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry'ibyanya nyaburanga
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n'Inkura zari zarazimiye muri Parike y'Akagera
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)