#Kwibuka27:Tom Close aragira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Tom Close umenyerewe mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye, aragira inama abakiri bato muri ibi bihe U Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yatanze Ubutumwa ku rubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tom Close yagize ati 'Abanyarwanda by'umwihariko abakiri bato dukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba kandi tukumva ko kubikora dutyo ari bwo tuba twibutse neza abacu bazize akarengane k'uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994''.

Abajijwe kandi ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese.

Yagize Ati 'Guhora kandi duharanira ubumwe bw'abanyarwanda no gusigasira uburenganzira bwabo bungana ku gihugu cyacu. Umusanzu wanjye ni ugukebura abatannye bakareka inzira y'ubumwe bw'abanyarwanda n'iterambere ry'igihugu cyacu. Guhwitura no kwamagana abashaka gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi cyahozemo bashaka indonke zabo bishingikirije amoko atagifite intebe mu gihugu cyacu''.'Ndasaba urubyiruka gukanguka, rukareka kujya rugendera mu bigare, rugashishoza rukayungurura, ibyo rwumvise mbere yo kwemera kurogwa kandi rukamenya ko ak'imuhana kaza imvura ihise''.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/kwibuka27tom-close-aragira-inama-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)