Ibi byatangajwe n’Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie Jose, ubwo uruganda Kinazi Cassava Plant rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kinazi.
Ntakirutimana yasabye ko hagira ibikorwa, hakaranginzwa imanza z’abahawe ibihano n’Inkiko Gacaca.
Ati “Twumvise ko uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles, ari muri Congo-Kinshasa, kandi ntiturumva nibura ashakishwa. Hari na Nsabimana Jacques tujya twumva ko ari i Nyamagabe, ubundi tukumva ngo ari i Rusizi.”
“Hari n’abakatiwe n’Inkiko Gacaca, bo duhura ino aha rwose. Hari n’abandi bidegembya mu bihugu nka Uganda, Tanzania, u Burundi n’ibindi.”
Mu kiganiro Ntakirutimana yagiranye na IGIHE, yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abatarakoze ibihano bahawe n’Inkiko Gacaca bakidegembya barushyikiriza Umurenge wa Kinazi.
Ati “Hashize igihe gito dushyikirije urutonde rw’abo bantu Umurenge wa Kinazi. Turasaba ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza dosiye z’aba bantu, hanyuma inzego zibishinzwe zikabakurikirana, nk’uko amategeko abiteganya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yabwiye IGIHE ko bari gufatanya na CNLG ibitse dosiye z’abagize, abahamijwe n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gushaka uko hatangwa ubutabera bwuzuye.
Ati “Hari imbogamizi ko hari abaciriwe imaza badahari. Abo barahunze ntibagaruka. Abo twabonye dufatanyje na CNLG bari gukurikiranwa. Turasaba ko uwabona abo bantu yaduha amakuru hakihutishwa ibikorwa byo kubakurikirana, kandi inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo.”
Nsanzabandi yavuze ko imyirondoro ituzuye iri mu bituma hari abakatiwe n’inkiko bakibasha kwihisha ubutabera.
Ati “Hari nk’uwo usanga yitwa Kibwa, Rudomoro, n’andi mazina adahura n’imyirondoro nyakuri yabo, bikabafasha kwihisha. Iyo hagize uboneka, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Batatu baherutse kuva muri Congo-Kinshasa twabashyikirije RIB.”
Umurenge wa Kinazi, ufite dosiye 147 z’abahamijwe n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakore Abatutsi, bari gushakishwa, kugirango barangize ibihano bakatiwe n’inkiko.