Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Mudugudu wa Mumuri mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yatonganye na muramukazi we, akamubwira ko ari bumukorere agashya ku buryo atazakibagirwa.
Nyuma yo kumubwira ayo magambo, ngo bwarakeye agiye mu murima asanga insina zirenga ijana zari ziri mu murima harimo n’izari zarannyeho ibitoki zose zatemwe ziri hasi ni ko kwitabaza ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rukara, Maniraho Léonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ukekwaho gutema izo nsina ngo mbere yo kubikora yari yabanje kubwira uwo mugore ko azamuhemukira nyuma yuko bagiranye amakimbirane.
Ati “Bakimara gutongana yamubwiye ko ari bumukorere agashya umunsi ukurikiyeho, ni bwo uwo mudamu yagiye mu rutoki asanga insina bazihinduye kuriya, ni nayo mpamvu uriya mugabo yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba amagambo yavuze hari aho ahuriye n’ibyakozwe.”
Maniraho yavuze ko insina zatemwe mu rutoki rumwe zirenga 100 ngo bahereye ruhande baratema ku buryo urutoki rwose nta nsina n’imwe ihagaze.
Gitifu w’Umusigire yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bagiranye amakimbirane ngo kuko ubuyobozi bubegereye uzajya abigerageza azajya abihanirwa.
Ati “Abantu bagakwiriye kwirinda amakimbirane, abagiranye ibibazo bakakigeza mu nzego z’ubuyobozi bukagikurikirana abantu bakongera bakabana neza hatabayeho kwihanira.”
Kuri ubu uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane niba koko ariwe watemye insina za muramukazi we.