Nyuma y'uko umuhanzikazi Queen Cha asezeye muri The Mane, nyir'iyi nzu itunganya umuziki, Bad Rama yamwifurije ishya n'ihirwe kandi azakomeze kurangwa n'ikinyabupfura.
Uyu munsi nibwo abinyujije kuri Instagram ye, Queen Cha yashyizeho itangazo rigaragaza ko yamaze gutandukana na The Mane Music.
Umuyobozi wa The Mane mu nyandiko yuzuyemo amarangamutima menshi, Bad Rama yavuze ko atakwifuje gutandukana n'uyu muhanzi ariko byose bikaba byabaye mu bwumvikane amwifuriza ishya n'ihirwe mu myaka iri imbere.
Mu nyandiko irambuye yagi,e ati"Hari beshi byakuye umutima cyane, bababaye ariko ndabizinko nakwigishije guhora utsinda ukaba 'winner' w'ibihe byose no mu mikino twakinaga byari uko nagira ngo mbamenyeshe ko nta gikuba cyacitse kuko ibyabaye n'ibyumvikanweho na mbere y'amasezerano y'akazi yabayeho yarambwiye ngo Bad ndakwizera unsinyishe igihe ushaka nawe uzambere imfura ninumva nahindura ubuzima uzandeke ngende."
"N'ibi byabaye biragoye nange kubyakira ndetse n'ikipe ya The Mane kubera ko Queen yatubaniye neza Tugera kuri byinshi turi kumwe dutwara ibikombe dukora indirimbo nzakunzwe n'ibitaramo bikomeye turabyitabira njyewe by'umwihariko yambereye inshuti nziza, umujyanama mwiza ndetse akansubizamo intege aho zabaga zishize akanyumvisha ko nshoboye."
"Ni inshuti yanjye nziza nubaha inyubaha nifuzaga kugumana nawe ubuzima bwose bw'akazi ariko murabizi ubuzima ni burebure kandi hakenerwamo byinshi tumaze nk'umwaka tuganira iki kintu, angisha n'inama y'ibyo yifuza gukora nyuma y'uko ava muri The Mane ariko igihe cyose ku bw'imibanire myiza twagiranye byaratugoraga kuvuga ngo n'uyu munsi, urabitangira ariko umunsi wageze byabaye Queen ndakwifuriza ibihe byiza n'urugendo rushya utangiye."
"Nsaba n'ishuti za The Mane n'abafana bayo gukomeza gushyigikira umukobwa wacu kuko nziko urugendo rugikomeje kandi ari bwo adukeneye cyawe. Njye nka Bad Rama nkusezeranije kuzakuba hafi nk'uko byahoze kandi ubufasha uzakenera mbufite nzabuguha, umutima ikinyabupfura n'urukundo ugira uzabihorane Imana izayobore intabwe zawe warakoze."
Queen Cha akaba yasezereye rimwe n'umujyanama w'abahanzi muri The Mane ari Aristide Gahunzire.
Abaye umuhanzi wa 3 utandukanye na The Mane nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba, bakaba basigaranye Calvin Mbanda na Marina.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-ya-bad-rama-nyuma-y-igenda-rya-queen-cha