Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z'ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.

Amakuru y'ibanze yamenyakanye avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n'ababyeyi.

Ati 'Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y'ukuri.'

Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.

Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mushiki-we-amunize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)