Iyi foto nshya igaragaza Perezida kagame yambaye amadarubindi, ishati y’umweru, karuvati y’ubururu n’ikote ry’umukara ije isimbura iyari imaze imyaka itandatu ikoreshwa kuko yatanzwe mu 2015.
Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo uwitwa Mwene Munana wagize ati “ifoto nshya yemewe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Rudasumbwa mu mihigo, Umugaba mukuru akaba indongozi, indakemwa kandi ni umudatenguha w’Abanyarwanda.”
The new official portrait of President of the Republic of Rwanda 🇷🇼 H.E Paul Kagame.
Rudasumbwa mu mihigo
Umugaba mukuru akaba indongozi ,indakemwa Kandi ni mudatenguha w'abanyarwanda #ImvugoNiyoNgiro ✊🏻 pic.twitter.com/a2f0HDfNTC— Mwene Munana (@MuhiLeonPierre) April 17, 2021
Umunyamakuru wa siporo, David Bayingana ari mu bagaragaje ko iyi foto ari nziza mu buryo budasanzwe agira ati “Fresheur Za Cent Millions”.
The Real Statesman...
RWANDA 🇷🇼 & RWANDANS FIRST...
OTHERS FOLLOW 🙏🙏
H.E Paul Kagame
Fresheur Za Cent Millions 👌👌👌 pic.twitter.com/4vQIstTOXD
— David Bayingana (@david_bayingana) April 16, 2021
Uwitwa Kirabo Mary we yagaragaje ko Imana ikwiye gushimwa kuba yarahaye Perezida Kagame Abanyarwanda. Ati “ Bagore n’abagabo, uyu ni Perezida wanjye Paul Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mana ushimwe.”
Ladies and gentlemen. Meet my president. HE. Paul Kagame. THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC OF RWANDA.🇷🇼.Thank you God! #NoblePresident pic.twitter.com/QsZXbMeE9D
— Kirabo Mary (@mariah3228) April 16, 2021
Umurungi Cynthia nawe yagaragaje ko yakunze iyi foto agira ati “Iyi ni nshya ? Niyo zajya ikoreshwa byemewe ? Twayikunze.”
Is this a new one? The official one?
We love it. @UrugwiroVillage @PaulKagame https://t.co/e0OIrPZ0or— Umurungi Cynthia (@gintycyn) April 16, 2021