Ibya Sam Karenzi na Sadate byagarutse bushya, nyuma y'uko muri RIB byanze ikindi kirego muri RMC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko atwaye ikirego muri RIB arega Sam Karenzi ntibikunde, Munyakazi Sadate yongeye gusubira muri RMC(urwego rw'abanyamakuru bigenzura) aho bari banze kwakira ikirego cye kubera kubasuzugura, arega uyu munyamakuru na Radio10 kumusebya.

Tariki ya 19 Werurwe 2021, umunyamakuru w'imikino wa Radio10 mu kiganiro 'Urukiko', Sam Karenzi yasobanuye uburyo uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije umukozi wa RIB bakamutumira kuri sitasiyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko bashaka guhita bamufunga.

Icyo gihe yatumijwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro kandi aba Gasabo ari naho akorera.

Ikibazo cya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate kimaze igihe, kuva ubwo Sadate yari umuyobozi wa Rayon Sports, baje gushyamirana ubwo Sam Karenzi yagaragazaga ko uyu muyobozi yishe iyi kipe akwiye kuva ku buyobozi.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki ya 19 Werurwe, Sam Karenzi yavuye imuzi ikibazo cye na Sadate aho yavuze ko nta handi hantu bajya bahurira uretse igihe bari mu bibazo bya Rayon Sports(umwaka ushize).

Aha yavuze ko haje no gushingwa gurupe ya WhatsApp ishyigikiye Sadate na we ayibamo igamije kugirira nabi uyu munyamakuru.

Muri iki kiganiro ubwo yavugaga uburyo Sadate yakoranye na RIB ikamutumizaho ari umuntu yifashishije mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo ahite afungwa.

Muri iki kiganiro niho Munyakazi Sadate yongeye gukura ikirego ajya kurega Sam Karenzi na Radio10 muri RMC.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi yo ku wa 6 Mata 2021 RMC isubiza ikirego cya Munyakazi Sadate cyo ku wa 19 Werurwe 2021, bamumenyesheje ko ikirego cye gifite ishingiro ariko bitewe n'uko yasuzuguye RMC(mu kirego cya mbere) ikirego cye kitakirwa kuko batizeye ko n'ubundi uburyo bazakiza urubanza azabyizera.

Iyi baruwa igira iti' RMC irabamenyesha ko yakiriye ikirego cyanyu Kandi isanga gifite ishingiro, ariko ishingiye ko tariki 17 Ukuboza 2020, Komite Ndangamyitwarire yayo yemeje ko impande zombi zarebwaga n'ikirego mwari mwagejeje kuri RMC, zisabana imbabazi kubera amakosa yari yagaragaye ku mpande zombi, umunyamakuru Karenzi Samuel[Sam Karenzi] akazibasaba ariko mwe ntimuzimusabe, bigaragaza ko icyemezo cya Komite Ndangamyitwarire ya RMC mwagisuzuguye ntimucyubahirize kugeza uyu muusi'

Yakomeje igira iti' RMC irasanga nta kizere ko n'ibindi byose Komite Ndanganyitwarire yasuzuma mwabiha agaciro. Ku bw' iyo mpamvu, turabamenyesha ko twasuzuma icyifuzo cyanyu ari uko mugaragaje ko mwubahirije icyemezo cya Komite Ndangamyitwarire yasuzumye ikirego cya mbere.'

Icyo gihe mu Kuboza 2020, basanze hari amakosa Sam Karenzi yakoreye Sadate nk'umunyamakuru na Munyakazi Sadate na we hari ayo yakoreye Sam Karenzi babategeka gusabana imbabazi Karenzi arabikora ariko Sadate we arabyanga ari nayo mpamvu RMC yari yanze gusuzuma ikirego cye.

Nk'uko kandi bigaragara mu butumwa bunyuze kuri Email, ISIMBI yabashije kubona, Sadate akimara kubwirwa ko agomba kubanza gusaba imbabazi Sam Karenzi yandikiye RMC ayimenyesha ko kwanga kuburanisha ikirego cye kandi gifite ishingiro kuko yanze gusaba imbabazi z'ibyo atemera ari ukumurenganya kandi ko ikirego cya mbere kidakwiye guhuzwa n'icya kabiri.

Yakomeje amenyesha RMC ko nta kibazo na kimwe cyo mu itangazamakuru azongera kuyigezaho, nazajya agirira ikibazo mu itangazamakuru azajya yitabaza inkiko zisanzwe.

RMC nyuma yo kubona Email ya Munyakazi Sadate ikaba yafashe umwanzuro wo kuburanisha iki kirego ndetse impande zombi zikazitaba ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021.

Mu gushaka kumenya icyo impande zombi zibivugaho ISIMBI yavugishije Munyakazi Sadate maze avuga ko ntacyo yatangaza ku kirego cya kabiri ndetse ko n'imbabazi ntazo yasaba kuko nta kosa azi yakoze.

Ati 'gusaba imbabazi zo ntazo twasaba kuko nta kosa nzi twakoze, gusaba imbabazi gusa kuko umuntu akubwiye ngo zisabe ntabyo nakora, n'aho ibyikirego cya kabiri byo ntacyo nabivugaho, numvise ko gishobora kuzaburanishwa ejo ariko ntacyo nabivugaho.'

Ku ruhande rwa Sam Karenzi na we yabwiye ISIMBI ko yafashe umwanzuro wo kutazagira ikintu na kimwe yongera kumuvugaho ari ukubiharira inzego amuregera.

Ati' Nafashe icyemezo ko ntazongera kugira icyo muvugaho, inzego andegera zifite abantu bashishoza bazabireba kuko sinzishidikanyaho! Naho we rwose mbona wagira ngo baramundoze".

Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo yeguzwaga, yagiye ashinjwa amakosa atandukanye yatumye iyi kipe ijya mu bibazo nko gushwana n'abaterankunga, kubeshya n'ibindi, muri ibyo bibazo niho yaje kugiranira ibibazo n'umunyamakuru Sam Karenzi wari ku isonga mu bagaragaza ibibazo yateje iyi kipe

Inkuru bijyanye wasoma: Imvano y'ikibazo cya Sadate na Sam Karenzi

Sam Karenzi ku munsi w'ejo azaburana na Sadate muri RMC, ibibazo byabo bimaze igihe
Sadate arega Sam Karenzi kumusebya binyuze mu itangazamakuru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-sam-karenzi-na-sadate-byagarutse-bushya-nyuma-y-uko-muri-rib-byanze-ikindi-kirego-muri-rmc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)