Huye: Imiryango 50 y’abasigajwe inyuma n’amateka ikeneye ubutabazi bwihuse -

webrwanda
0

Iyo miryango ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro. Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy’imvura barara bahagaze.

Muhawenima Claudine ati “Inzu zirasenyuka zikatugwaho dufite ubwoba ko abana bacu zizabagwira nijoro bagapfa. Iyo imvura iguye turara duhagaze kuko zirava.”

Ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n’umugore ndetse n’abana babo bakuru barimo abasore n’inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe.

Hari umugore wagize ati “Mfite umugabo kandi maze kugira n’umwana w’umusore w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17, twese ni ukuryama hamwe mu buriri bumwe.”

Hari inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana.

Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kubatabara bagashakirwa ahandi ho kuba kuko bahangayitse muri ibi bihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, aherutse kugaragaza ikibazo cy’iyo miryango mu nama yari yahuje abayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Huye n’abafatanyabikorwa.

Ati “Mu Murenge wa Karama nyobora hari ikibazo gikomeye ku buryo nkeneye ubufasha bw’abafatanyabikorwa n’akarere. Mfite imiryango myinshi y’abahejwe inyuma n’amateka ikeneye inkunga ya buri wese kugira ngo nabo baze mu iterambere.”

“Mfite imiryango igera kuri 50 ituye ahantu hamwe; kimwe mu byo mbona cyakemura ikibazo bafite ni uko habonetse ubushobozi twabubakira umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) bagatuzwamo ariko tugashyiramo n’abandi Banyarwanda, hari aho byafasha kandi hari n’icyo byatanga.”

Kabalisa yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge begereye iyo miryango barayiganiriza, yemera kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abayigize babanaga batarasezeranye.

Ati “Barabyemera ndabashyingira mbakorera ibirori, mbona icyo giciyemo kandi birashoboka. Baturanye rero n’abandi nibura bari mu nzu zimeze neza mwaba mubafashije natwe mudufashije.”

Hari ababyeyi babana mu nzu n’abana babo bafite abagore

Kabarisa asobanura ko ikibazo cy’iyo miryango gihangayikishije cyane kuko aho bigeze inzu imwe isigaye ibamo imiryango myinshi, aho usanga hari n’aho ababyeyi babana n’abana babo bashatse abagore.

Ati “Uretse kuba inzu zabo zishaje zaranasenyutse, banabamo ari benshi. Inzu imwe ntabwo ari umuryango umwe uyibamo; babamo ari benshi, usanga umubyeyi abana mu nzu n’abana be bashatse abagore.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bari kurebera hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, iriya miryango ikabona aho kuba hameze neza.

Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije kandi kidukomereye ariko tuzafatanya n’inzego zose, ku buryo nibura aho imvura igabanukira mu kwezi kwa karindwi n’ukwa Munani twafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego tukareba uko twakemura ikibazo cya bariya baturage.”

Kabalisa yavuze ko bateganya kubikora mu buryo butatu, burimo gufatanya n’abaturage mu gutanga umuganda wo kububakira uko bashoboye no gukoresha uburyo bwa gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye.

Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, ituzwe mu mudugudu hamwe n’abandi Banyarwanda aho gukomeza gutura yonyine.

Ati “Nabo babeho nk’uko abandi Banyarwanda babayeho, bareke gukomeza gutekereza mu myumvire yabo bonyine. Ibyo byazazamura imibereho yabo kuko n’imyumvire izahinduka.”

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko imibereho abo basigajwe inyuma n’amateka babayemo ibabaje, bityo hakwiye kugira igikorwa.

Basanga ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda kugira ngo imibereho yabo ihinduke, bave mu byo bahoramo by’umwuga w’ububumbyi gusa.

Nyiraneza Cécile ati “Ikindi kibazo bafite ni kuriya gutura hamwe kwabo bakumva ko nta kindi bashoboye uretse kubumba. Byaba byiza batujwe hamwe n’abandi kugira ngo babigireho gukora no kugira isuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko mu gihe bagishaka ubushobozi bwo kububakira hari ubundi bufasha bahabwa.

Ati “Hari imiryango umunani y’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka, bishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imiryango ine yorojwe muri gahunda ya Girinka, imiryango 14 muri gahunda yo gutanga ubufasha bukomatanije yahawe ihene. Abadabwa inkunga y’ingoboka bose bahabwa akazi muri VUP.”

Hirya no hino mu turere aho abasigajwe inyuma n’amateka bagiye batuzwa mu midugudu hamwe n’abandi Banyarwanda, byabafashije guhindura imyumvire ku buryo muri iki gihe ubona bakora akazi gatandukanye kabafasha kubaho kandi ukabona ko n’imibereho yabo yahindutse.

Bakaneye kubakirwa kuko aho baba hameze gutya, hashyira ubuzima bwabo mu kaga
Basaba ko ubuyobozi kubatabara kuko iyo imvura igiye mu masaha y'ijoro barara bahagaze

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)