Hagaragajwe ko Abanyarwanda biyunze ku gipimo cya 94.7% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubumwe n'ubwiyunge ni ukuvuga ko abantu bose bashyira hamwe bagahuza intekerezo ndetse bakimira ikibatanya ahubwo bagasenyera umugozi umwe.

Raporo y'igipimo cy'Ubumwe n'ubwiyunge igaragaraza ko Abanyarwanda bageze ku rwego rwiza muri uru rugendo rwo kwiyubaka nka bene Kanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge Fidel Ndayisaba mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko bigaragara ko hari intambwe nziza imaze kugerwaho.

Ubusanzwe ubumwe n'ubwiyunge bubarwa kandi bugapimwa hashingiwe ku nkingi esheshatu ari zo zagaragaje impinduka mu kugaragaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda mu gihe cy'imyaka itanu ishize.

Muri iyi raporo igaragaza ko inkingi ijyanye no gusobanukirwa n'amateka no kubaka ahazaza h'u Rwanda biri ku kigero cya 94.6%, kwiyumva mu bunyarwanda byazamutse kurusha ibindi bigera ku kigero cya 98.6%.

Ku nkingi y'Icyizere n'uruhare rw'abaturage mu miyoborere biri ku kigero cya 90.6%, umutekano n'imibereho myiza igeze kuri 93.7% ivuye kuri 90.7%.

Rapora ku bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda kandi igaragaza ko Ubutabera, amahirwe n'uburenganzira byavuye kuri 91.4 % bigera kuri 93.1% naho inkingi y'imibanire myiza mu banyarwanda igeze ku kigero cya 97.1, aho byazamutse kuko byavuye kuri 96.1%.

Mu rugendo rwo kwiyubaka Ndayisaba Fidele avuga ko inkingi zirimo, Ubutabera no guhabwa amahirwe angana n'iyo guterwa ishema no kuba Abanyarwanda.

Ndayisaba yavuze ko ibyo abanyarwanda bagaragaza cyane harimo inzitizi zikigaragara nk'imbogamizi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Ikibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ipfobya n'ihakana, ni kimwe mu byo abanyarwanda bagaragaza ko kibavangira kandi kibahangayikishije, gikwiriye kurwanywa kandi abantu bakakirwanya bivuye inyuma. Ikindi n'uko abanyarwanda bagagagaje ko bakeneye komorana ibikomere by'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.'

Yavuze ko buri muntu wese akwiriye kugira uruhare mu gusigasira ibimaze kugerwaho mu bumwe n'ubwiyunge.

Ati ' Buri wese mu bufatanye arasabwa kurinda ibyagezweho, icya kabiri hakenewe ubufatanye mu gukura mu nzira izi nzitizi kandi ibimaze gukorwa n'ibyo byinshi kandi bikaba bishoboka ko n'izi nzitizi zindi zisigaye mu nzira zishobora kubonerwa ibisubizo.'

N'ubwo iyi raporo igaragaza ko hari urugendo rukomeye rumaze kugerwaho mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge, hakenewe imbaraga kugira ngo Abanyarwanda baharanire kugera ku kigero cya 100% mu bumwe n'ubwiyunge.

Mu myaka itanu ishize, ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge byarazamutse cyane mu Banyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-abanyarwanda-biyunze-ku-gipimo-cya-94-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)