Gakenke: Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kwakira abarwayi -

webrwanda
0

Ibyo bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byatangiye kwakira abarwayi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2,8 Frw.

Ni ibitaro byubatse mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke bifite ubushobozi bwo gutanga serivise ku baturage barenga ibihumbi 100 baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

Abo baturage baruhutse ingendo ni abo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Ni ibitaro bihuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha.

Yongeyeho ko ibi bitaro bizafasha abaturage kubona serivise z’ubuzima hafi yabo. Ati “Ubundi ibitaro twari dufite ni ibya Nemba ku buryo nk’umuturage byamutwaraga amasaha agera kuri atanu ngo agere i Nemba, abaturage bari bafite ikibazo gikomeye bivuze ko baruhutse imvune zikomeye.”

Bizajya bivura indwara zirimo iz’amaso, amenyo, ubugorangingo n’izindi zitandukanye.

Bamwe mu barwayi bakiriwe kuri ibyo bitaro bwa mbere bavuze ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba n’ahandi kwivuza kandi bishimira serivise nziza bahawe bakigera kuri ibyo bitaro bishya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Usibye kuba ibyo bitaro bigiye kujya biha abaturage serivise z’ubuzima, mu kubyubaka abiganjemo urubyiruko bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabinjirije amafaranga.

Dr Dukundane yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bakozi 127 bagenwe ko bazakora kuri ibyo bitaro, hamaze kugera 58 barimo abaforomo 25, ababyaza barindwi, abanganga bakuru (abadogiteri) bane, abavura izindi ndwara 11, abafasha mu miyoborere y’ibitaro 11.

Ati “Ni ukuvuga ngo twemerewe abakozi 127, muri bo tukaba dufite 58. Ni ukuvuga ngo turi kubura abakozi 69.”

Yashimangiye ko ari ibitaro byaje bikenewe kuko hari abavaga i Gatonde bakajya kwivuza ku Bitaro bya Nemba bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 50, abandi bakajya ku bya Shyira aho babanza kwambuka uruzi rwa Mukungwa.

Abarwayi batangiye kwakirwa kuri ibi bitaro
Ibitaro bya Gatonde bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 000
Ni ibitaro Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage
Ni ibitaro bifite ibikoresho bigezweho
Ibi bitaro bifite ibitanda 60 bizajya byakira abarwayi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)