Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kwisi FIFA ryandikiye ishyirahamwe ry'umupira wamaguru m'U Rwanda FERWAFA ririmenyesha ko stade amahoro itujuje ibisabwa kugirango yakire imikino yo gushaka itike y'igikombe cyisi cyizabera muri Qatar muri 2022, ubu ikindi gihugu cyandikiwe niri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru kwisi FIFA ni Uganda.
Igihugu cya Uganda nacyo cyabwiwe ko stade nkuru yigihugu Nambole Stadium itemerewe kwakira imikino yo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y'igikombe cyisi ngo kuko itujuje ibisabwa. ubu haribazwa aho ibihugu by'U Rwana na Uganda byazakirira imikino yabyo mumatsinda yo gushaka itike yigikombe cyisi mugihe habura igihe cyitagera no kumezi 3 ngo iyimikino itangire.


URwanda na Uganda twabibutsa ko ibibihugu biri mwitsinda rimwe na Kenya na Mali. Ubu haribazwa aho ibi bihugu byombi byazakinira mugihe hanugwanugwa ko na stade nkuru yigihugu cya Kenya yaba ariyo ikirikiyeho kwangirwa kwakira iyi mikino yo gushaka itike yigikombe cyisi cyizaba mumpeshyi yumwaka wa 2022 muri Qatar.
The post CECAFA: Ibihugu bya Uganda n'U Rwanda bishobora kuzajya yakirira imikino yabyo muri Kenya. appeared first on .