Umuhanzi urimo winjira muri muzika, Bayavuge Samuel[Sam Elius] avuga ko bitewe n'impano afite yahisemo kugurisha isambu y'umunani yahawe n'ababyeyi be kugira ngo atangire umuziki we.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Sam yavuze ko ari umwanzuro yafashe azi ko bizamuhira ariko nyuma yo kuyigurisha akaba yaraje guhura n'ikibazo kuko ari bwo icyorezo cyahise kiza mu Rwanda, biramudindiza ariko akaba avuga ko atazacika intege.
Ati'Nayiguruishije umwaka ushize wa 2020 kugira ngo mpite ntangira umuziki ariko Coronavirus yahise iza irabivanga, bimbana ikibazo. Yari isambu y'umunani nagurishije nguramo ibikoresho kuko nari nsanzwe ndirimbira abantu mu bukwe, ngira ngo n'indirimbo zanjye mpimbye njye nzijyana muri Studio.'
Nyuma y'uko umushinga we ukomwe mu nkokora n'icyorezo, kugira ngo atazanabyibagirwa yahise akora indirimbo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Sam Elius kugeza ubu amaze gukora indirimbo 2 zasohotse mu buryo bw'amajwi ariko akaba afite n'izindi ateganya kujya gukora muri studio.
Ati'Kugeza ubu mfite indirimbo 2, iyo kwirinda Corona n'indi yo kurwanya Ruswa n'Akarengane. Nizo zasohotse ariko mfite n'izindi ntarakora.'
Sam Elius Bayavuge uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko intego afite mu muziki we ari ukurenga akarere k'iwabo akamenyekana mu gihugu hose.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byamusabye-kugurisha-umunani-kugira-ngo-yinjire-mu-muziki