APR ndetse na POLICE mu mukino w'intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hitegurwa amarushanwa Nyafurika y'umukino w'intoki wa Handball, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahay uburenganzira ikipe ya Police ndetse na APR gutangira kwitegura aya marushanwa batangira imyitozo.

Nkuko iyi Minisiteri yabitangaje ibinyujije mu ibaruwa bandikiye ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa HANDBALL mu Rwanda FERWANDA, bamenyeshejwe ko aya makipe yombi yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura iri rushanwa Nyafurika rizabera mu gihugu cya Maroc.

Iyi baruwa iriho umukono wa Shema Maboko Didier akaba ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo iragira iti 'Nejejwe no kubamenyesha ko Minisiteri ya Siporo ibemereye gusubukura imyitozo gusa by'umwihariko ku ikipe ya APR Handball Club n'ikipe ya POLICE Handball Club zagaragaje gahunda y'imyiteguro n'ubwirinzi bwa COVID-19 mu gihe cy'imyitozo itegura amarushanwa Nyafurika azabera muri Maroc.'

Muri iyi baruwa kandi yandikiwe FERWAHAND, Umunyamabanga uhoraho yabibukije ko muri iyo myiteguro yayo makipe bagomba no gukurikiza ingamba zo kwirinda Koronavirusi, bagize bati 'Mboneyeho gusaba FERWAHAND gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza n'ingamba zashyizweho na Leta zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse n'izo mwatugejejeho mu gihe cy'imyiteguro y'amakipe yavuzwe haruguru.'

APR Handball Club ndetse na Police Handball Club ahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo yitegura irushanwa Nyafurika ry'uyu mukino rizakinwa ku ncuro yaryo ya 36, ni irushanwa riteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 20 kugeza kuya 29 Gicurasi 2021.

The post APR ndetse na POLICE mu mukino w'intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-ndetse-na-police-mu-mukino-wintoki-wa-handball-zamaze-guhabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo-bitegura-amarushanwa-nyafurika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)