'Muri macye sinshaka kugira icyo mvuga kuri Paula cyangwa mama we, ndumva nzabarwanya ubarwanya, sindigukunda uburyo abantu bari kuvuga kuri uyu muryango. Jyewe ngiye gusenga turebe uko twareka uriya muryango ukaruhuka. Icy'ikibanze habaho kureka umwana agasoza ishuri'. Rayvanny yatangaje ibi nyuma y'uko umuhanzi Harmonize yari amaze gutangaza ko agiye kujyana mu nkiko uwitwa Rayvanny ashinja kumwicira izina akoresheje imvugo n'inyandiko zimuharabika.
Bijya gutangira, uwitwa Harmonize wateretaga umubyeyi w'imyaka 38 wamurushaga imyaka 7 (Frida Kajala) n'ubwo ataje guhirwa kuko batandukanye bamaranye amezi atatu gusa.
           Harmonize na Kajala bakiri mu munyenga w'urukundoÂ
Mu gihe bwana Harmonize yari ari mu rukundo na Frida Kajala rugeze aharyoshye budacyeye kabiri nyuma y'amezi 3 bahise batandukana amushinja kutanyurwa. Mu minsi yashize ubwo Harmonize yari amaze kwerekana Mama Paula, umuhanzi Rayvanny yagaragaye yahuje urugwiro n'umwana w'uyu wari umukunzi wa Harmonize.
Iki gihe umuhanzi Harmonize yototeye Rayvanny bigera n'aho ashaka kubwira uwari umukunzi we ngo bajyane mu nkiko Rayvanny kubera bavugaga ko yamusindishije kandi uyu mwana atararanginza ishuri.

             Rayvanny na Paula bahuje urugwiroÂ
Ubu inkuru yabaye kimomo nyuma y'uko hagaragaye amashusho avugwa ko ari ay'umuhanzi Harmonize yoherezaga uyu mwana ndetse byaje no kuvugwa ko bateretanaga n'ubwo Harmonize yari mu rukundo rw'ikibatsi na Kajala ubyara uyu mukobwa w'umwangavu Paula. Ibi byaje kuba urusobe ndetse bigera aho bwana Harmonize ashinjwa gutereta umwana na Nyina.
'Igihe yanyiyamaga anandwanya avuga ko ndi mu makosa, ntabwo nigeze menya aho urwango rwaturukaga, gusa byaje kuntungura kumubona ariwe uri mu makosa arenze ayo yavugaga njye nari nakoze' Amagambo ya Rayvanny

Harmonize na Rayvanny bakibana mu nzu y'umuziki ya WASAFIÂ
Nyuma y'iyi nkundura umuhanzi Rayvanny aganira na Wasafi media yaje kugaragara avuga ko arusha Harmonize kuririmba ndetse ko anamurusha n'abafana. Mu magambo ya Rayvanny yagize at "Ntabwo ndi mu irushanwa n'umuntu n'umwe".Â
Ati "Uriya muntu bari kuvuga ko mpanganye nawe nibarebe abamukurikira ku rubuga rwa Youtube noneho barebe n'abankurikira, nibarebe ku mireberwe y'indirimbo no kuzigurisha, reba se imigurishirize ye n'iyanjye. Ndi umuhanzi uyoboye mu kumva kuri Boomplay na Youtube uyu mwaka'. Â
      Paula w'imyaka 18 na Mama we Frida Kajala w'imyaka 38
Mu minsi ishize nyuma y'uko Frida Kajala atandukana na Harmonize we n'umwana we bahise bafata indege bajya mu kiruhuko i Dubai ndetse uyu mukinnyi wa filime akaba no mu bamurika imideli yatangaje ko yari agiye kuruhuka umunaniro yari amaze guterwa no kuva mu rukundo rutigeze ruramba.Â