Agahinda k'umugore watewe inda n'umushinwa akaburirwa irengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Zambia witwa Eunice Nasungwe yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ari kurira asaba ubufasha nyuma yo guterwa inda n'umugabo w'umushinwa hanyuma akabura ibyo kugaburira uyu mwana nyuma yaho uyu mugabo aburiwe irengero.

Uyu mugore n'umushinwa wamuteye inda

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cy'iwabo muri Zambia, Eunice Nasungwe yakibwiye amaganya ye yose n'ukuntu yakururanye n'uyu Mushinwa bikarangira amuteye inda amwizeza ibitangaza.

Uyu mugore w'imyaka 25 yavuze ko yari amaze amezi menshi abana n'uyu mushinwa mu nzu ndetse ngo yari yarahaye ababyeyi be inkwano ndetse barashyingiranwe ariko ibintu byose ngo byahindutse amaze gutwita.

Yagize ati 'Yambwiye ko ashaka kungira umugore kuko yari wenyine muri iki gihugu ndetse ko ashaka umugore babana.Ubu mfite umwana ariko sinabasha kumubonera ibyo kurya 3 ku munsi.

Nagiye aho akorera bambwira ko abemerewe kwinjira ari Abashinwa gusa n'abanya Zambia bahakora.Sinzi impamvu bambwiye gutyo.Umwana wanjye ni muto akeneye se nubwo ari umunyamahanga.'

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/agahinda-k-umugore-watewe-inda-numushinwa-akaburirwa-irengero/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)