Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB ariko ngo ntiyakwitaba mu cyunamo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi wigeze gufunganwa n'umukobwa we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha binyuranye bakaza kurekurwa bagizwe abere, yari yahamagajwe na RIB kwitaba ku kicaro cyayo gikuru kuri uyu wa Kane tariki 08 Mata 2021.

Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye Ijwi rya Amerika ko nta mpamvu yumva akwiye guhamagazwa na RIB kuko turi mu bihe byo kwibuka, kandi njyewe muri iyi minisi ndi mu bihe byo kwibuka umutware wanjye.'

Uyu mubyeyi waburanye ku byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, yakunze kugaruka ku rupfu rw'umugabo we, avuga ko yashavujwe na rwo.

Yabwiye iki gitangazamakuru ko adashobora kwita RIB kuko ari mu bihe by'akababaro byo kuzirikana abe.

Yagize ati 'Ntabwo nzitaba mu cyunamo, nta burenganzira bafite bwo kuntumira ku munsi wo gutangira kwibuka abanjye.'

Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara ndetse na murumuna we Anne Rwigara ubwo bafungwaga, bari batarwe muri yombi muri 2017, nyuma baza kurekurwa mu mpera za 2018 ubwo bagirwaga abere n'Urukiko Rukuru.

Ubwo batabwaga muri yombi, polisi yabasanze mu rugo kuko bari barahamagajwe baranze kwitaba inzego z'ubutabera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Adeline-Rwigara-yahamagajwe-na-RIB-ariko-ngo-ntiyakwitaba-mu-cyunamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)