Adeline Rwigara uherutse kwanga kwitaba RIB yongeye guhamagazwa na bwo ntiyajyayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyumvikanamo amajwi ye kiri kuri shene ya Youtube yitwa vquick Tv, Adeline Mukangemanyi Rwigara wakunze kugaragaza ko ari umwemeramana cyane dore ko ubwo yaburanaga yabaga yitwaje Bibiliya, avuga ko ameze neza kubera Yesu.

Uyu mubyeyi avugamo ko we n'abana be bameze ariko ko hari indi nyandiko imuhamagaza kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yaje.

Gusa avuga ko atari we baha iyo nyandiko ihamagara ahubwo ko 'bayicisha mu bayobozi b'Imidugudu na ba Gifitu [sinzi ibyo ari byo].'

Adeline Mukangemanyi Rwigara yari yahamagajwe na RIB yagombaga kwitaba Umugenzacyaha ku kicaro gikuru cy'uru rwego tariki 08 Mata 2021.

Gusa yari yatangaje ko atakwitaba kuko ari mu gihe cyo kunamira abe by'umwihariko ngo umugabo we.

Avuga ko iyi nyandiko ya kabiri imuhamagaza yaje mu minsi ya vuba ishize ndetse ko yagombaga kwitaba ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

Muri iki kiganiro byumvikanamo ko ari amajwi yafashwe ku Cyumweru, avugamo ko afite ubuhamya ashaka gusangiza abo yabwiraga ngo akabatekerereza ibya gereza.

Avuga ko inzira zose yanyuzemo yagiye abonamo Imana. Ati "Muri CID ubu isigaye ari RIB nabonyeyo [...] muri 1930 nabonyeyo Imana, ngeze Mageragere nahabonye Imana."

Adeline Mukangemanyi Rwigara n'abakobwa be babiri barimo Diane Rwigara, bigeze gutabwa muri yombi muri 2017. Icyo gihe inzego z'umutekano zagiye kubafata ku gahato nyuma y'uko na bwo babanje kwitaba ku neza.

Baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, nyuma Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bakomeje kuburanishwa, baje kurekurwa n'Urukiko Rukuru rwabagize abere.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Adeline-Rwigara-uherutse-kwanga-kwitaba-RIB-yongeye-guhamagazwa-na-bwo-ntiyajyayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)