Ibi abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Mageragere babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu cyahoze ari Komine Butamwe ubu yahindutse Umurenge wa Mageragere hiciwe abatutsi ibihumbi 8 mu gihe cya Jenoside.
Mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside muri aka gace, abayirokotse basabye ko abayigizemo uruhare bakidegembya bashyikirizwa ubutabera bakabazwa amaraso y’inzirakarengane bishe.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mageragere,Murangwa Jean Bosco yasabye ko Dusabe yafatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abaze amaraso y’inzirakarengane yishe.
Ati “ Turasaba ko n’abakoze jenoside bakatiwe n’inkiko bagakwiye kubihanirwa bagakurikiranwa hanyuma niba barakatiwe bakaza bakarangiza ibihano bahawe kuko harimo abacyidegembya bakatiwe birirwa hanze bavuza induru bagaragaza Leta nabi kandi ari bo bakoze amahano nk’umukecuru Dusabe nyina wa Ingabire Victoire . Yishe abagore bari baje kubyara muri iki kigo Nderabuzima ubwo yari agikuriye.”
Yongeyeho ko uyu mukecuru wanakatiwe burundu n’inkiko Gacaca ukidegembya mu Buholandi yagakwiye gushyikirizwa ubutabera akabazwa ibyo yakoze.
Umwe mu batanze amakuru mu nkiko Gacaca yavuze ko Jenoside itaratangira “ Thérèse yatotezaga abagore b’abatutsi babyariraga abahungu ku kigo nderabuzima cya Butamwa, avuga ko abo bana bavutse ari amaboko mashya y’inyenzi.”
Yanitabiraga inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi, ndetse mu nkiko Gacaca yashinjwe kwica urubozo abagore b’abatutsikazi bamuganaga ku ivuriro rya Butamwa, akanabavanamo bimwe mu bice, ndetse ngo hari abagore n’abana baburirwaga irengero.
Urukiko Gacaca mu 2009 rwaje kumukatira gufungwa burundu, ariko ngo ubu ni umugore wibereyeho mu mudendezo mu gace ka Zevenhuizen, mu majyepfo y’u Buholandi. Umukobwa we Ingabire Victoire ngo yagize uruhare mu kumuhungisha.