Uwahoze ari icyamamare mu gukina Poronogarafi Yesu yaramurokoye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Crystal DiGregorio, wahoze akina filime z'urukozasoni (Poronogarafi), yatanze ubutumwa bw'ubuntu n'imbabaziiriye Yesu yamugiriye. Yavuze inkuru y'ukuntu yavuye mu kuba icyamamare muri poronogarafi agahinduka umujyanama ku byerekeye ubuzima bwa gikristo.

Nk'uko ikinyamakuru CBN News kibivuga, DiGregorio yamaze imyaka myinshi ari umukinnyi wa filimi z'urukozasoni ariko ku cyumweru kimwe cya pasika, ahura n'Imana, imuhindurira ubuzima. DiGregorio ngo yapfukamye imbere y'agatuti(altar), imbere y'Imana, ayisaba kumukiza ndetse ayisaba no gutura mu mutima we.

Yagize ati: 'Uwo mwanya wari uwo guha Imana ibikomere byanjye n'ubwoba. Naririye Imana cyane nyisaba kumbohora mu bibi byose byari mu buzima bwanjye.' Yakomeje ati, 'Byari ukumanika amaboko nkayiha rwose.'

DiGregorio yavuze ko nyuma yo guhaguruka aho, atigeze areba inyuma ko ahubwo Imana yahise itangira kumuhindura.

Mu kiganiro yongeye kugirana na Fox News, yavuze ko nyuma yo guha Imana ubuzima bwe, Imana yamufunguye amaso agatangira kubona ibibera mu isi imuzengurutse. 'Nabonye uburyo abantu bakomeretswa n'uruhando rwa poronogarafi mu bundi buryo ntari narigeze ntekerezaho mbere.'

DiGregorio yavuye muri uyu mwuga kirimbuzi wari umutunze, areka umushahara we wakabakabaga amadorali $400,000 ku mwaka, n'inzu bari baramugeneye ya miliyoni 10 z'amadorali ndetse n'imodoka zihenze yagenerwaga.

Nyuma yo kuva muri ubwo bubata, DiGregorio byaramugoye kubona akazi ndetse anabura ubwishyu bw'umwenda yari arimo banki. CBN inavuga ko DiGregorio yirukanwe ku kazi inshuro nyinshi nyuma y'uko abakoresha be bamenyaga umwuga mubi yabanje gukora.

Ariko DiGregorio yizeye Imana kandi nyuma gato aba umujyanama ku byerekeye ubuzima bwa gikristo. Uyu munsi, uyu mugore akoresha ubuhamya bwe kugira ngo atere imbaraga abo bose bagikora nk'ibyo yakoraga ngo bahe ubuzima bwabo Kristo.

Source: Isezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uwahoze-ari-icyamamare-mu-gukina-Poronogarafi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)