Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe ku kugenderana n'utundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ngamba zasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe, zizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe, zivuga ko ingendo muri turiya turere twari tumaze iminsi tutagenderana n'utundi, zizasubukurwa.

Izi ngamba zitahindutse cyane ugereranyije n'izari ziherutse gushyirwaho, ziteganya ko ingenzo zibujijwe kuva saa saa tatu z'ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

Cyakora muri tumwe Turere two mu Ntara y'Amajyepfo nka Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe ho ingendo zibujijwe kuva saa moya z'Ijoro (19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uturere-twa-Bugesera-Nyanza-na-Gisagara-twakomorewe-ku-kugenderana-n-utundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)