Bageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Yine z'igitondo, barimo abagabo bane n'umugore umwe, batawe muri yombi bashinjwa kuba intasi y'u Rwanda. Bose bagaruka ku buzima bukomeye babayemo muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo rikomeye ririmo gukubitwa n'ibindi.
Umuto muri bose ni umukobwa witwa Ishimwe Celine w'imyaka 17. Ni mwene Bicamumpaka Esiri na Mukandahiro Aurélie, batuye mu Karere ka Wakiso muri Uganda.
Uyu mwana w'umukobwa yafatanywe na musaza we witwa Ishimwe Eliel w'imyaka 19, basanzwe iwabo n'abambari ba CMI bababaza aho ababyeyi babo bari, bababuze babatwara babita intasi.
Aba bana bari baragiye muri Uganda muri Gashyantare 2015 bajyana na nyina banyuze ku Mupaka wa Gatuna.
Kuva ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, bafashwe n'Ingabo za CMI boherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Bukasa, aho bamaze icyumweru mbere y'uko boherezwa mu rukiko bakaregwa kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko.
Ishimwe Eliel yagerageje gusobanurira abasirikare bagiye kubafata ko binjiye mu gihugu mu buryo bwemewe, ko bafite n'urupapuro rw'inzira rwemewe, uretse ko rwari rwarahiriye mu nkongi y'umuriro yatwitse Ishuri rya Kinawa yigagaho.
Mu buhamya bwe yagize ati yagize ati 'Nagiye kuburana ariko ni nk'aho ntaburanye kuko ibintu bya Uganda, ni akavuyo gusa. Ibaze ngo naraburanye ariko umucamanza yari arimo kurya. Arangije agira atya ategeka ko tujyanwa iwacu mu rugo, nagerageje kumubaza aho batujyanye cyangwa niba badutandukanyije n'ababyeyi bacu. Ntabwo yanyitayeho kuko yari arimo kurya.'
Nyuma yo kuvanwa mu rukiko, uyu musore yasubijwe kuri Station ya Polisi ya Bukasa, hanyuma ku wa 25 Mutarama 2021, aza kujyanwa gufungirwa kuri Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu. Aba bana bombi bavuga ko bafite sekuru utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamuri.
Mu bandi bafashwe bakoherezwa mu Rwanda ni Murindangabo Bernatus washakanye na Nisingizwe Michelle bafitanye abana babiri.
Ni umuhungu wa Rutaza Révérien na Mukantagara Athanasie batuye mu Karere ka Bugesera. Yageze muri Uganda aturutse mu Mujyi wa Brisbane uri muri Leta ya Queensland muri Australie.
Yagiye muri Uganda ku wa 13 Gashyantare umwaka ushize, anyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, icyo gihe yatwawe na RwandAir. Aho muri Uganda yari ahafite ibikorwa by'ubucuruzi kuko yari afite ikigo kiyobora ba mukerarugendo na restaurant.
Yafunzwe na CMI ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka, afungirwa ahitwa Kansanga ari naho akorera ubucuruzi. Yari kujyanwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, nyuma yoherezwa kuri Station ya Gisirikare ya Makindye ashinjwa ubutasi.
Mu bandi bagarutse mu Rwanda, harimo Mugisha Gahungu Shadrack w'imyaka 29, yashakanye na Mugisha Rachel, bafitanye abana babiri. Ni mwene Tabaro Dominique na Nyirahategeka Juliet batuye mu Karere ka Nyamasheke. Yagiye muri Kenya mu 2010 anyuze ku Mupaka wa Gatuna, aho yakoreraga ubucuruzi bw'imyenda.
Yavuye muri Kenya mu 2015 ajya muri Uganda, aza gutabwa muri yombi ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka asanzwe mu gace kitwa Kansanga, ku kabari gahari kitwa Pyramid, hari na restaurant, yari we muyobozi mukuru w'ako kabari.
Nyuma yaje kujyanwa ku Cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, ahavanwa ajya kuri Station ya Gisirikare iri ahitwa Makindye, ashinjwa ibikorwa by'ubutasi. Yagarutse mu Rwanda asize umuryango we muri Uganda.
Undi ni Rebero Napoléon w'imyaka 47, yashakanye na Ndayikunda Immaculée, bafitanye abana bane. Ni mwene Karara Claver na Mukarushema Maria, yagiye muri Uganda mu 2000 anyuze i Gatuna.
Yari asanzwe akora ingendo nyinshi zambukiranya imipaka asura imiryango ye yombi yari mu Rwanda na Uganda. Yafunzwe ku wa 10 Gashyantare i Kampala muri Uganda, aho yasanzwe mu bikorwa bye by'ubucuruzi. Yajyanywe kuri Gereza ya Mbuya ku Cyicaro cya CMI, ashinjwa kuba intasi.
Umunyarwanda atabwa muri yombi hatitawe ku cyo aricyo
Gahungu wakuriye mu Mujyi wa Kigali yiga amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse na Kaminuza mu Rwanda. Mu 2013, yagiye muri Kenya gukorayo ubucuruzi bw'imyenda, amazeyo imyaka ibiri aza kuhava ajya muri Uganda.
Yageze muri Uganda akora ibijyanye no gucuruza restaurant n'utubari, aza kugira amahirwe ahura n'undi Munyarwanda barafatanya bashinga akabari kitwaga 'Atmosphere Lounge' kari kagezweho mu 2017.
Mu buhamya bwe yagize ati 'Kugeza na 2018, ni ko kazi natangiriyeho hanyuma nza kuba icyamamare muri ibyo bintu by'utubari, ntangira gukorana n'aba DJ benshi ba hano mu Rwanda.'
Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego, yavuye aho yakoreraga ajya ahitwa Kansanga ahari Akabari kitwa Pyramid, akorana nako ku buryo yakagejeje ku rundi rwego. Ku wa 4 Gashyantare 2021 ni bwo CMI yamutaye muri yombi imushinja kuba intasi.
Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari njye njye nyine. Muri iki gihe nko mu myaka nk'ibiri niba atari itatu Abanyarwanda bagiye bafatwa mu buryo butandukanye ariko iyo urebye usanga ibyo bavuga ari bimwe.'
'Bakubwira ko uri maneko y'u Rwanda, igihe cyose bagushatse bagushinja ko uri maneko, ibintu byose waba ukora iyo bagushatse baragufata. Waba ufite imitungo, waba warahize baragutwara.'
Gahungu yakomeje avuga ko iyo umuntu atawe muri yombi, biba bimeze nko kumwiba kuko atwarwa mu masaha y'ijoro.
Ati 'Bakwambika ingofero baba bagushyize mu mutwe, ukagenda, bakagukorera ibyo bagomba kugukorera, abenshi bagiye bakubitwa ariko njye nagize amahirwe sinakubitwa ariko irindi yicarubozo nararikorewe. Hari igihe cyageze nk'iminsi nk'itanu ndi mu mapingu.'
Uyu mugabo yagarutse mu Rwanda amara masa, ibyo yakoreye byose abitayo habe no kubasha kubona umwanya wo gufata ibyangombwa bye.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda amagana bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda nyuma y'igihe kinini bafunzwe, bitwa intasi. Benshi muri bo bakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n'abakuyemo ubumuga bw'igihe kirekire.