Ubuhamya bwa Naila Clarisse, wavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyivugiza -

webrwanda
0

Naila Clarisse yavukire i Gahini muri Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma) ariko akurira mu kagari ka Cyivugiza kari mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze atuye, afite imyaka 13.

Naila Clarisse yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aza kujya gutura i Fribourg mu Busuwisi, ariko nyuma aza kuhimuka ajya gutura mu Bubiligi. Ubu ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Clarisse yagarutse ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse atubwira ko ari ubwa mbere agarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo.

Yagize ati ’’Ni ubwa mbere mu myaka 27 mvuga amateka nabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nari muto ariko nyibuka nk’aho ari ejo hashize’’.

Nk’abandi bana bose, Clarisse yavuze ko mu gihe cya Jenoside, yari umwana wibereyeho mu mahoro, ariko ubuzima bukaza guhinduka mu kanya gato.

Ati "Ndibuka ko nari umwana witambagirira uko ashatse mu ngo z’abaturanyi, nikinira n’abandi bana. Mu by’ukuri nta kibazo nari mfite kuri iyo myaka, [icyakora] nakumburaga mama wanjye Mukangarambe Spéciose wari waragiye kwiga mu Busuwisi mu 1980. Papa wanjye Salm Ahmad Murekezi, we yari yaritabye Imana nkiri muto cyane sinamumenye.’’

Akomeza asobanura ati "Navukiye mu muryango aho ababyeyi banjye bombi batubyaye turi abana babiri, njye na musaza wanjye Steve Murekezi, ariko dukurira kwa sogokuru na nyogokuru, ariko umuryango wose twari abantu 19. Kwa mama bavutse ari abana 10 bafite abuzukuru barindwi, wakongeraho sogokuru na nyogokuru tukaba twese abantu 19. Jenoside itangira aho mu rugo twari abantu 11, abandi umunani ntabwo bari bahari, bari hirya no hino. Muri abo 11, ni njye gusa wasigaye mu rugo Cyivugiza.’’

Jenoside yatwaye benshi mu bari bagize umuryango wa Clarisse. Yagize ati ‘’Narokokanye na mama wari mu Busuwisi, na musaza wanjye wari wihishe ahandi, ndokokana kandi na mubyara wanjye witwa Stella kuko nawe yari ahandi, ngabo abasigaye kuri iyi Isi mu bantu 19.’’

Clarisse kandi yasobanuye uburyo rimwe bigeze guterwa n’abasirikari bakarasa umwana w’umuhungu wari umuri imbere mu kanwa akamugwaho, bagakomeza kwica abo bari kumwe bakamugwa hejuru akisanga mu ntumbi, amaraso akamwuzuraho kugera ku bibero kuko aho bari babarasiye hari mu kumba kabikwagamo ibintu gaherereye munsi y’inzu, kwinjiramo bikaba byarasabaga kumanuka ingazi, ibyatumye yicara mu maraso y’abiciwemo.

Clarisse kandi avuga ukuntu yabonye amabi akomeye arimo uburyo ba nyirasenge bambitswe ubusa mu muhanda nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi, bigakorerwa mu maso ye ndetse no mu maso ya nyirakuru Mukwagwije Melanie.

Ati ‘’Babanje kwica igitsinagabo bavuga ko abagore n’abakobwa babibikiye’’.

Ibindi avuga atazibagirwa, ni ukuntu yabonye sekuru Sebakungu Michel, atwawe mu ngorofani nyuma yo kwicwa, bagiye kumushyira mu gikamyo cyashyirwagamo Abatutsi bishwe, bagiye kubamena mu myobo yari yaracukuwe.

Ati ‘’Bazanye igikamyo bakajya banagamo imirambo y’abo bishe, ukagira ngo ni amatafari barimo bahererekanya yo kubaka inzu, bagenda bamena muri ibyo byobo bagaruka. Iyo baruhaga, [bafataga umwanya] bakaruhuka, bakongera bakajyana imirambo kuko Cyivugiza bahiciye abantu benshi babarashe, abandi baratema ngo amasasu adashira, ibi byose narabibonye n’amaso yanjye. Ariko kuva bandasiraho wa mwana w’umuhungu, mu mutwe wanjye nahise nkanguka mera nk’umuntu ufite imyaka irenze 20 kuko natekerezaga vuba kugira ngo mbone igisubizo cy’uko ngomba kwihisha ngo mbeho.’’

Yongeyeho ati ‘’Ikintu cyambaga mu mutwe cyane, nifuzaga kuzabona mama wanjye, niho navanaga imbaraga.’’

Uyu mubyeyi yavuze ko yarokotse ari kuba mu mirima yararagamo, akarya imishogoro y’ibishyimbo, akanywa amazi y’imvura n’ibindi kugira ngo abashe kubaho.

Ikiganiro Naila Clarisse yagiranye na IGIHE

Naila Clarisse afite icyizere cyo kubaho nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo
Musaza wa Naila, Murekezi Steve
Sekuru wa Naila Clarisse yitwaga Sebakungu Michael, yarishwe umurambo we utwarwa mu ngorofani
Nyirakuru Mukangwije Melanie nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yari umwana wakuriye mu muryango mugari ariko hafi ya bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Musaza wa nyina nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)