Hashize iminsi humvikanye amajwi ya Bruce Melodie avuga ko abantu badakwiye kumugereranya na The Ben ndetse na Meddy kuberako abo bose nta numwe uri ku rwego rwe. Bruce Melodie yavuze ko ntaho ahuriye nabo kuko ari abanebwe ahanini yagendeye ku mubare w'indirimbo ashyira hanze mu mwaka umwe maze azigereranya n'izo Meddy na The Ben bashyira hanze. Ku munsi w'ejo ubwo Tom Close yari mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show, uyu mugabo yageneye ubutumwa Bruce Melodie aho yamubwiye ko bitari bikwiye ko yishongora ku bahanzi bagenzi be ahubwo ko bagakwiye gufashanya buri wese akazamura undi.
Tom Close yageneye ubutumwa Bruce Melodie bugira buti: " Nubwo uririmba neza, uri arrogant, uriyumva! Â Aho kugirango utakaze umwanya uvuga aho urutira abo bahanzi bandi urimo kuvuga, wagakoresheje imbaraga ahubwo kugirango ubageze aho bataragera nawe bakugeze aho utaragera ".
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/tom-close-yahaye-ubutumwa-bukomeye-bruce-melodie-wishongoye-kuri-the-ben-na-meddy/
