FAO ishami ry'u Rwanda yatangiye gukorera mu Karere ka Rulindo mu 2015, ikorana n'abahinzi bo mu Murenge wa Ngoma Akagari ka Mugoti, bakorera mu gishanga cya Yanze mu buhinzi bw'imboga z'ubwoko butandukanye.
Iri shami ryatangiye ritera inkunga abahinzi b'imboga mu buryo bunyuranye, ariko biza kugera aho ribubakira ibyuzi bifata amazi yo kuhira, nka kimwe mu bibazo by'ingutu bari bafite.
Nyuma baje no gutekereza umushinga wo gukora ubuhinzi bukomatanyije, batangiza ubworozi bw'amafi muri bya byuzi bifata amazi.
Ubu buhinzi bukomatanyije bwashyizwe mu bikorwa binyuze mu mushinga wo kwita ku mikoreshereze y'amazi muri Rulindo, umushinga uzwi nka 'Knowing water better' uterwa inkunga n'u Budage.
Kuri uyu Gatanu tariki ya 12 Werurwe uyu mwaka, ni bwo aba bahinzi basaruye umusaruro wabo wa mbere w'amafi, kuva batangira kuyorora.
Abaturage bakorera muri iki gishanga ni 125, bibumbiye muri koperative yitwa 'Horticulture Production Cooperative' (YAHOPROCO).
Aba bahinzi bavuga ko ibikorwa by'uyu mushinga byabahinduriye ubuzima. Harorimana Jean Marie Vianney yavuze ko ubu bworozi bw'amafi no kuhira imyaka byabafashije kwiteza imbere nka koperative.
Ati 'Aya mafi azadufasha mu kurwanya imirire mibi y'abana kandi natwe bakuru tutiretse. Bizatugirira inyungu nyinshi kuko tugiye kujya tuyasarura tugurishe ku bayifuza hanyuma amafaranga ajye muri koperative kandi n'abana bacu baryeho.'
Mutimanama Olive, umwe mu bagenerwabikorwa b'umushinga, yagize ati 'Urebye ubu buryo ntabwo twari tubumenyereye. Nta waryaga amafi yaguze. Twari dufite ibibazo by'imirire mibi, ntabwo twabonaga uko warya ifi nk'iyi, ntitwanatekerezaga ko byashoboka kororeramo ndetse tunabona uko dukomeza kuhira. Ubu turagurisha amafaranga yinjire abandi dushyire n'abana baryeho bumve icyanga cy'ifi nk'izi ziboneka hacye.'
Ikiro kimwe cy'amafi kigurishwa 2 500 Frw, aba bahinzi bifuza kwizigamira nibura miliyoni 5 Frw, kugira ngo bazabashe kugura imodoka izajya ibafasha mu kugemura umusaruro wabo hirya no hino mu Rwanda.
Mu gihe byari bimenyerewe ko amazi yo mu byuzi akoreshwa mu kuhira gusa, Umuyobozi Wungirije muri FAO Ishami ry'u Rwanda, Otto Muhinda, yavuze ko iyo ayo mazi akoreshejwe ibindi bikorwa, bigira akamaro mu kwinjiriza amafaranga abaturuge.
Ati 'N'ubwo bari bafite imboga ariko twatekereje ko twabigisha n'uko babasha korora amafi, twishimiye ko kandi bigeze kuri uyu munsi wo gusarura kandi biri kugenda neza. Twashakaga kwigisha abahinzi uburyo bakora ibintu byose bihuriza hamwe. Twahereye hano kugira ngo tugaragaze ko bishoboka n'abandi babikora kandi twizeye ko umushinga uzagenda utera imbere.'
Abahinzi bahawe amahugurwa mu bumenyi bwo korora amafi mu byuzi, amahugurwa yatanzwe n'Ikigo Gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB). Bemeza ko bazakomeza kubona umusaruro mwiza w'amafi mu gihe uwo mushinga wa FAO uzaba urangiye.