REMA yatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere -

webrwanda
0

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda gukoresha frigo n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako bitangiza ikirere kandi bikoresha umuriro muke w’amashanyarazi. Bizafasha mu kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura umuriro hanarengerwa ibidukikije.

Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye rivuga ko “Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe ‘Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)’ igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.”

Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, avuga ko ari ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bahuza imbaraga mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere.

Muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere.

Kabera yagize ati “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Gutunga frigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

Yasabye abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, kuko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteli mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

Ubu bukangurambaga buzafasha iki?

Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa frigo 87,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 Frw, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 Frw zitari ngombwa.

Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizubahiriza Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira frigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)