Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).
Akoze ibi birori nyuma y'uko tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye imbere y'Idini ya Islam.
Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021, aho witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe bakamugira inama uko azitwara mu rugo rwe rushya agiye gushinga.
Tariki 18 Gashyantare 2021 Jordan na Karim bakaba bari barasezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, Mushambokazi yasezeranye n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam. Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y'uko aba bombi baseseranye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b'amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.
Ati"Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'
Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n'Imana.
Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'
Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n'irembo.