Nyamasheke: Biyemeje kwikura mu bukene babikesheje ubuhinzi bw’icyayi -

webrwanda
0

Ni abaturage basanzwe bafashwa n’umuryango Compassion International, bagize icyo gitekerezo. Buri munyamuryango yishakamo ibihumbi 15 Frw maze uwo muryango ubinyujije mu itorero rya Ababatisita (UEBR) Paruwasi ya Gatabe, ikabashakira imbuto .

Ndikubwimana Charles umwe muri bo yagize ati “Twabanje gukorera mu matsinda dupanga gahunda yo kugura umurima, twiyemeza guhinga icyayi kuko hari uruganda rumaze igihe gito rutwegerejwe (Cyato plantation tea factory).”

Aba baturage bagize itsinda ‘Igisubizo’ bavuga ko bari basanzwe batifashije kuburyo kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bitandukanye mu mibereho ya buri munsi byabagoraga ariko bakaba bizeye ko iki cyayi nikimara kwera, ibyo bibazo bizakemuka.

Niyitegeka Christine ati “kigiye kudufasha kwiteza imbere, kikadukura mu ngoyi z’ubukene zirimo kutabona mituelle , habonekemo imirimo nko kugisoroma no kukigurisha ku ruganda maze bitugeze ku iterambere rirambye.”

Bakomeza bavuga ko hegitare ebyiri ari nke ariko ko bafite umushinga wo kwagura ubuso kuburyo buzagera kuri hegitare 10 kandi imirima yacyo igakikizwa n’igihingwa cya makadamiya.

Ntabwoba Samuel ati “Turashaka guhinga tukagura ubuso tukagera ku rwego rwa koperative ndetse kikazengurukwa n’igihingwa cya makadamiya kugira ngo umusaruro n’amafaranga kizinjiza bizabashe gufasha abantu bahatuye”

Ntaganira Josue Michael, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko iyi ari intambwe ya mbere aba baturage bateye mu gushyigira uwo mushinga.

Yagize ati “Akarere ka Nyamasheke gafite gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bukora kuri Nyungwe, haterwaho icyayi n’abaturage cyane ko dufite inganda zitwegereye kandi harateganywa kubakwa izindi ebyiri uko ubushobozi buboneka. Uyu mukandara wa Nyungwe ujyaho icyayi kivaho amafaranga ateza imbere abaturage, akaba ariwo aba baturage barimo.”

Icyayi aba baturage batangiye gutera gifite agaciro ka Miliyoni 5.2 Frw harimo miliyoni imwe n’igice yatanzwe na Compassion International, andi asigaye akaba yaratanzwe n’abanyamuryango biri tsinda.

Abaturage 250 bishyize hamwe batangira ubuhinzi bw'icyayi buzabafasha kwivana mu bukene



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)