Ibi biyobyabwenge byangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.
Birimo litiro 759 za kanyanga, inzoga itemewe izwi nka Maishabora amapaki 888, Gin 5598, kambuca 948 ndetse n’urumogi ibiro 28 ndetse n’imifuka 22 y’amashashi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bafatanwe ibi biyobyabwenge ndetse n’imyenda ya caguwa abenshi bavuga ko babikuraga muri Uganda, ko bohererezaga amafaranga abari muri iki gihugu nabo bakaboherereza ibyo bakeneye.
Habiyaremye Vincent utuye mu Murenge wa Kiyombe mu Kagari ka Gitenga yavuze ko yatangiye gucuruza caguwa mu 2019 azikura muri Uganda, ni ibintu avuga ko yari azi neza ko bitemewe ariko kuri ubu abisabira imbabazi.
Ati “Iminsi maze nitekerejeho nisubiraho ubu ndamutse ndekuwe naba intangarugero mu bandi.”
Nyiransabimana Divine utuye mu Murenge wa Tabagwe we avuga ko yafashwe mu kwezi gushize nawe afatanwa caguwa azikuye muri Uganda.
Ati “Njye noherezaga amafaranga muri Uganda bakanyoherereza ibintu, byamara kugera ku mupaka nkajya kubizana, abaturage nibo bantanzeho amakuru, ubu ndicuza kuko nta nyungu nabibonyemo ngiye gufungwa, ubikora namugira inama yo kubireka.”
Umuturage witwa Sibomana Aimable we asanga leta ikwiriye kongera imbaraga ishyira mu kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko bikomeje kwangiza urubyiruko rwinshi rwishora mu kubikoresha.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko yaba ubuyobozi n’abaturage bagifite akazi kenshi kugira ngo hafashwe abantu bishora mu gucuruza ibiyobyabwenge.
Ati “ Ubu dutwitse kanyanga, dutwitse urumogi kandi mu by’ukuri bikorwa n’abaturage bacu n’abaturanyi babo, ni ukuvuga ngo bakabaye badufasha mu kutugaragariza abantu baba muri ibi bintu kuko bafite aho bataha abenshi barabazi.”
Mushabe yavuze ko hakiri abaturage benshi bagikora ibintu bituma barenga ku mategeko kandi bitari bikwiriye, yavuze ko hari inzoga nyinshi zafashwe nyamara iyo zicishwa ku mupaka zari kwemerwa.
Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite impungenge z’abaturage baca mu nzira zitemewe z’uko bashobora kuzana COVID-19 asaba abaturiye imipaka gutanga amakuru ku bantu bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge.
Meya Mushabe kandi yakebuye abayobora Amasibo yegereye umupaka ko baramutse barwanyije ibiyobyabwenge bishobora gucika mu buryo bworoshye.