Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul amakipe yabo yabimye Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyereze cy'uko abakinnyi babiri b'abanyarwanda bakina hanze yarwo, Muhire Kevin na Rwatubaye Abdul bashobora kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi, kiri hafi ya ntacyo kuko amakipe yabo yabimanye bitewe n'icyorezo cya Coronavirus.

Aba bakinnyi bari mu bakinnyi 8 bakina hanze y'u Rwanda umutoza Mashami Vincent yari yitabaje azakoresha ku mikino ya Mozambique na Cameroun y'itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye kuhagera ndetse n'abandi batangaje igihe bazazira ariko Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi muri Armenia na Muhire Kevin wa Sahama Club muri Oman ntabwo bizwi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe y'aba bakinnyi binyuze muri federasiyo zabo bamenyesheje ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu 'FERWAFA' ko batazabarekura bitewe n'icyorezo cya Coronavirus aho amategeko avuga ko usohotse muri ibyo bihugu iyo agarutse amara iminsi iri hejuru y'itanu mu kato, igihe aya makipe atakwihanganira.

Umuntu kandi wahaye amakuri ISIMBI yavuze ko nyuma y'uko aya makipe abamenyesheje ko atazarekura aba bakinnyi, ikipe y'igihugu yongeye kuyandikira ibasaba ko aba bakinnyi babarekura bakazakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba batarasubizwa bagitegereje igisubizo.

Amakuru ava mu ikipe y'igihugu ni uko n'umutoza nawe yatangiye kwitegura nk'umuntu uzakina adafite aba bakinnyi na we kugeza uyu munsi nta cyizere afite ko bazaza.

Ubusanzwe amategeko ya FIFA atageka amakipe gutanga abakinnyi mu ikipe y'igihugu ariko buri ibi bihe bya Coronavirus borohereje amakipe aho ashobora kwimana umukinnyi ku mpamvu 3.

Impamvu ya mbere ni uko umukinnyi igihugu arimo bitewe n'amategeko yo kwirinda icyorezo, iyo asohotsemo kugaruka bisaba kujya mu kato k'iminsi iri hejuru y'itanu.

Impamvu ya kabiri ni uko mu gihugu aba agiyemo nacyo kiba gifite amategeko y'uko umuntu ucyinjiyemo ajya mu kato karenze iyo minsi, ni mu gihe impamvu ya gatatu ari uko igihugu umukinnyi arimo n'icyo agiyemo ingendo ziba zikumiriwe(hari ibihugu byafashe umwanzuro wo kutakira abantu bavuye mu gihugu runaka).

Kuri Rwatubyaye Abdul, amategeko ya Macedonia avuga ko umuntu winjiye muri iki gihugu aba agomba kujya mu kato k'iminsi 10, ni mu gihe muri Oman kwa Kevin Muhire itegeko rivuga ko aba agomba kujya mu kato k'iminsi 7(hose barengeje iminsi 5 FIFA iteganya).

Umukino w'u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Rwatubye Abdul aje mu Rwanda, gusubirayo byazamusaba kujya mu kato k'iminsi 10
Muri Oman Kevin Muhire bisaba kujya mumkato byibuze k'iminsi 7



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-na-rwatubyaye-abdul-amakipe-yabo-yabimye-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)