Mugisha yababajwe no gutahana urufunguzo rw’imodoka rwonyine mu mitungo myishi yari afite muri Uganda -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri gereza za Uganda bishinjwa kuba abatasi b’u Rwanda.

Mu banyarwanda batanu bazanwe harimo abagabo batatu, umusore w’imyaka 19 na mushiki we w’imyaka 17 bigaga mu mashuri yisumbuye muri iki gihugu.

Mugisha Gahungu Schadrak wari usanzwe ari umushoramari muri iki gihugu, yavuze ko yageze muri Uganda mu mwaka wa 2015 avuye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze imyaka ibiri ahashakira ubuzima.

Ati “Ngeze muri Uganda, ninjiye mu bintu bijyanye na restaurant n’utubari ndetse n’ibintu bijyanye n’amahoteli, cyane ko nari mbifitemo ubumenyi nanabikunda cyane. Naje kugira amahirwe mpura n’umugabo twabikoranaga mu Rwanda aranyizera kandi nanjye muzi, biba ngombwa ko dukorana.”

Mugisha avuga ko bahise bashing akabari bakita ‘Atmosphere’ aho ngo kari mu tubari dutanu tugezweho muri Kampala mu myaka ya 2016 kugera 2018, ibi ngo byatumye amenyekana cyane atangira gukorana n’abavanga imiziki (Dj) benshi baturuka mu Rwanda hamwe n’abahanzi baho.

Mu mwaka ushize ubwo COVID-19 yakazaga umurego, akazi kabo katangiye kutagenda neza ndetse aza kwimuka mu gace ka Kororo yakoreragamo, ajya ahitwa Kansanga.

Ati “Hari akabari keza kitwa ‘Pyramid’, nshyiramo ibikoresho byinshi bitandukanye gatangira kumenyekana, tariki ya 4 Gashyantare nibwo CMI yahansanze iramfata iranjyana.”

Mugisha avuga ko mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bayimaze bafatwa bose bagashinjwa kuba abatasi b’u Rwanda, kuko batiga ku byo uko kuko waba warize muri Uganda cyangwa warahabaye kuva kera, iyo bagushaka bagushinja kuba intasi y’u Rwanda.

Ati “Uburyo bagutwaramo ntabwo ari uburyo buzwi ku buryo babaza nka ba Gitifu baho, ahubwo bagutwara mu buryo bwo ku kwiba mu masaha ya nijoro mu gicuku, ntabwo uba uzi naho ugiye hari ikigofero bagushyira mu mutwe ubundi bakakujyana.”

Mugisha yavuze ko yakorewe iyicarubozo ririmo kumufunga yambaye ikigofero n’amapingu, n’ubwo avuga ko atigeze akubitwa. Yavuze ko habayeho igitutu cy’abantu bari bamuzi bokeje igitutu CMI kugeza ubwo akuwe muri gereza zayo ajyanwa gufungirwa muri gereza ya girisikari ya Makindi.

Gereza za CMI zifungiwemo Abanyarwanda benshi kandi imiryango yabo itabizi

Kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere kuba mwiza, ni ugufungura Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mugisha yavuze ko muri gereza ya CMI hafungiwemo abanyarwanda benshi imiryango yabo itabizi, aha yatanze urugero ku bana b’abanyeshuri baba baragiye kwiga muri iki gihugu, abagabo n’abagore bose bafunzwe imiryango yabo itazi aho baherereye.

Yavuze ko abo bose bakubitwaga abireba n’amaso ye, abandi ugasanga baryamye mu nzu iri munsi y’ibiro bya (CMI) banihiramo cyane kandi batizeye ubutabazi.

Urufunguzo; umutungo rukumbi Mugisha agarukanye mu Rwanda

Mu gahinda kenshi, Mugisha Schadrak yavuze ukuntu ababajwe n’uburyo mu mitungo myinshi yari afite muri Uganda, agarukanye urufunguzo rw’imodoka gusa. Yavuze ko asizeyo umuryango ugizwe n’umugore we w’umunyarwandakazi, abana be babiri ndetse n’indi mitungo itimukanwa.

Ati “Nari mfiteyo ubucuruzi bwinshi butandukanye, uru rufunguzo narwo ni urw’imodoka yanjye, umunsi bamfata nari ndi muri iyo restaurant, ntabwo nigeze mpabwa n’umunota numwe wo gusubira mu modoka ngo nkuremo icyangombwa na kimwe kindanga. Bamfashe ubwo barantwara, yaba restaurant n’akabari hari harimo abantu benshi cyane, ntibaduhaye akanya na gato ko gufunga ubu ntituzi ibyacu uko bimeze.”

Yavuze ko telefoni ye yatakariye mu kavuyo ko kumufata, imodoka yayisize uko ntazi aho iri, akabari ke na restaurant ndetse n’umugore we n’abana be babiri ntazi uburyo babayeho.

Ishimwe Eliel, umwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nawe yatangaje uburyo we na mushiki we babashinjaga kuba intasi z’u Rwanda, nyamara ababyeyi babo bo ntibatabwe muri yombi. Yavuze ko ababyeyi babo babasuraga kuri gereza, akibaza ukuntu bafata abana ababyeyi bakabareka ari bo bakabaye bafungwa.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bajyaga n’abatuye muri Uganda batangiye gutotezwa, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu, abenshi bakaba bashinjwa kuba abatasi b’u Rwanda ariko ntihatangwe ibimenyetso.

Aba ni Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda
Mugisha Gahungu Schadrak yazanye urufunguzo rw'imodoka gusa mu mitungo akayabo asize muri Uganda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)