#MissRwanda2021: Kayitare Isheja Morella yahize abandi mu irushanwa rya Siporo bimwongerera amahirwe yo kujya muri Top 10 (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayitare Isheja Morella ufite nimero 14 muri Miss Rwanda 2021 yahize abo bahataniye ikamba mu irushanwa (Challenge) rya siporo, bimwongerera amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

Aba bakobwa uko ari 20, bagabanyijwe mu matsinda atanu y'abakobwa bane, aba bararushanyijwe buri tsinda ritanga uwa mbere wagiye mu cyiciro cya nyuma.

Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Kayirebwa Marie Paul na Musana Teta Hense.

Uhereye ibumoso: Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Musana Hense Teta na Kayirebwa Marie Paul

Irushanwa rya siporo ryatsinzwe na Kayitare Isheja Morella wahize abandi yegukana atyo challenge ya mbere yatanzwe muri Miss Rwanda 2021.

Kayitare Isheja Morella

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umukobwa utsinze challenge aba yiyongereye amahirwe yo kuzinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

Si challenge ya siporo gusa izakorwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 kuko hategerejwe n'izindi challenges zitandukanye.

Kayitare Isheja Morella (uri hagati) yatsinze challenge ya siporo

Irushanwa rya siporo ryateguwe rinakoreshwa n'umutoza w'aba bakobwa ariwe Girumugisha Gaël usanzwe unabakoresha imyitozo ngororamubiri muri boot camp.

Girumugisha Gaël arimo gukoresha imyitozo abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-kayitare-isheja-morella-yahize-abandi-mu-irushanwa-rya-siporo-bimwongerera-amahirwe-yo-kujya-muri-top-10-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)