Ibi byatangajwe n'umuyobozi mukuru wa Canal+ mu Rwanda Sophie TCHATCHOUA. Yagize ati ' Twiyemeje gukomeza kwegera Abanyarwanda nka Canal+ kuko twabazaniye poromosiyo yo kugura dekoderi ku mafaranga 10.000 ndetse na abonema ya IKAZE ku mafaranga 5000 gusa kuko twifuza ko buri muryango nyarwanda utangira kureba ibiganiro byiza kandi bigezweho binyuze mu ifatabuguzi rihendutse rya Canal+'
Ni ukuvuga ngo ku bihumbi 15,000 gusa urabasha kwinjira mu muryango w'abakoresha Canal+ bakareba amashusho meza aho kuri abonema ya IKAZE uba ushobora kureba amashene ari mu ndimi eshatu ; Ikinyarwanda, igifaransa n'icyongereza.
Abakunda ama film ya Telenovelas , amashene y'abana nka Disney Junior, imipira nka Canal+ Sport 1 ndetse na shene z'amakuru nka RTV, BBC ndetse na TV1. Iyi abonema ya IKAZE ubusanzwe iguha amashene arenga 188 yose ku Frw 5000 gusa buri kwezi.
Ikigamijwe muri iyi poromosiyo ni ukugeza mu ngo zose ifatabuguzi rya Canal+, kuko Canal + yiyemeje kugabanya ibiciro kugirango buri muryango utangire kubera amashusho agezweho, ibiganiro byiza byose binyuze ku ifatabuguzi rihendutse.
Iyi poromosiyo yatangiye uyu munsi izagera mu gihugu hose aho abacuruzi ba Canal+ mu turere twose biteguye kugeza ku banyarwanda izi dekoderi kugirango badacikwa, iyi poromosiyo ikaba izarangira ku ya 31 Werurwe 2021.
Ku bindi bisobanuro ku bijyanye na poromosiyo wahamagara kuri 2200, uyu ukaba ari umurongo mushya ufasha abakiliya ba Canal+ cyangwa kugana umucuruzi wemewe wa Canal+ mu gihugu hose.