Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben, yateye umutoma Miss Pamella Uwicyeza nyuma y'igihe kinini badaherukana. Ibi The Ben yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye aho yashyize hanze ifoto ya Pamella mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bye hanyuma akarenzaho amagambo yuzuye imitoma.
Nkuko byagaragaye kuri story ya instagram ya The Ben, uyu musore yashyize hanze iyi foto ya Miss Pamella maze ayiherekesha amagambo agira ati: " Place your order thru @fly_mama_afrika. " nyuma arenzaho umutoma ugira uti " Porque eres tan hermosa ❤️".
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare 2021 nibwo umuhanzi The Ben yavuye mu Rwanda agafata rutemikirere yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba. Miss Pamella, umukunzi we, ntabwo bajyanye kuko uyu mukobwa we yari muri Kenya aho yari yasohokeye. Hagiye hanugwanugwa amakuru ko baba barajyanye gusa ntabwo aribyo.
Comments
0 comments

