Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera -

webrwanda
0

Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw'Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)