Aho nta handi ni mu kigo kiberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino itandukanye kizwi nka ’Canal Olympia Rebero’, gitangiye kuzana impinduka mu myidagaduro ku Banyarwanda n’abarusura.
Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, yabwiye IGIHE ko bishimira ko mu gihe bamaze batangiye hari impinduka bamaze kuzana mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo izazanywe na COVID-19.
Ati “Twatangiye mu Ukuboza dufungura ku mugaragaro. Abantu barahakunze cyane cyane mu mpera za 2020, cyane ko abantu bari bari mu biruhuko n’abanyeshuri abenshi ntabwo bigaga, haza kubaho ibihe bya Guma mu rugo twongera gufungura irangiye, twerekana filime zitandukanye zirimo izo muri Amerika ariko hari n’iyakunzwe cyane cya Gaël Faye yitwa Petit Pays, yakiniwe mu Rwanda.”
Yakomeje asaba Abanyarwanda baba bafite filime bashaka ko bajya berekana ko babegera.
Ati “Byatumye twumva twashishikariza buri Munyarwanda wese waba afite filime itarerekanwa ahantu na hamwe, kuba yaza akatuvugisha tukaba twajya tuyerekana.”
Nyuma y’aho icyiciro cya mbere cy’iki kigo kirangiye, ubu harimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana filime kuva ku wa Kabiri kugeza ku Cyumweru guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Mbili n’iminota 45 z’ijoro mu mibyizi, naho muri weekend bizajya bihera saa Tanu.
Aha hantu hashobora gukorerwa ikiganiro n’abanyamakuru, sosiyete zishaka kuhakorera igikorwa runaka ziratumiwe cyangwa se ku muryango ushaka gusohoka. Hari icyo kunywa ndetse barateganya gutangiza restaurant.
Hashobora gukorerwa ibitaramo, kuherekanira imipira na filime ndetse hakabera amaserukiramuco n’ibindi bikorwa.
Hari kandi umukino wa ‘Escape game’ udasanzwe mu Rwanda, uyoborwa na Iyarwema Simon. Uyu mukino muri Canal Olympia ukinirwa mu byumba bibiri. Ni umukino uhuza abantu batandukanye aho ubafasha gutekereza uko washaka igisubizo vuba, gukorera hamwe n’ibindi.
Mu cyiciro cya kabiri hari kubakwa ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru (Mini-foot) ibibuga byo gukiniramo by’abana n’ikibuga cya Mini-golf kizaba cyubatse ku rwego mpuzamahanga ku buryo mu gihe kiri imbere cyajya cyakira amarushanwa akomeye.
Mu Ukuboza ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa cya Vivendi Group, cyatangije mu Rwanda Canal Olympia Rebero.
Vivendi Group ishamikiye kuri Bolloré Holdings, ni yo ifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, Ikigo cy’Itumanaho cya Havas, Ikigo cy’Imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.
Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.
Kigali Cultural Village (KCV) ni umushinga uzakorerwa ku musozi wa Rebero uzaba ugizwe n’umudugudu urimo inyubako zakira ba mukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi bugaragaza umuco Nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano bya Kinyarwanda, amateka n’ibindi.
Abashaka kurebera filime muri Canal Olympia Rebero, bishyura 2500 Frw ku muntu. Aherekanirwa filime ubusanzwe hafite imyanya 300 ariko ubu hemerewe imyanya ijana mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Canal Olympia Rebero ifite umwihariko w’uko muri ibi bikorwa byose izajya ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no gukoresha neza ingufu.
Uyu mushinga watangijwe mu Rwanda usanga indi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika mu bihugu nka Benin, Burkina Faso, Sénégal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun.
Amafoto: Igirubuntu Darcy