Rutahizamu w'Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 ku ikipe y'igihugu bigoranye cyane bitewe n'amanota u Rwanda rufite.
Imyaka 17 irashize Amavubi arota gusubira mu gikombe cy'Afurika yagiyemo inshuro imwe rukumbi muri 2004 gusa.
U Rwanda rufite imikino 2 yo mu itsinda F muri uku kwezi aho ruzakina na Mozambique na Cameroun, mu gihe rwatsinda iyi mikino rwaba rufite amahirwe menshi yo kujya muri iki gikombe.
Jacques Tuyisenge utazakina iyi mikino kubera imvune yakuye muri CHAN, yabwiye BBC ko amahirwe ari ku mukino wa Mozambique u Rwanda ruzakira mu rugo, ni mu gihe ariko abibona nk'ibintu bikomeye cyane.
Ati"Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeze. Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye."
Yakomeje agira ati "Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n'umukino ukurikiyeho. Ariko birumvikana ntibizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa."
Umukino w'u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.
Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.