Uyu muhango urahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umuguzi, wihizihizwa buri tariki 15 Werurwe buri mwaka kuva mu 1983.
Muri uyu mwaka wizihijwe hibandwa ku kurengera umuguzi muri iki gihe hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura. Ufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umuguzi mu Isi y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”
RICA ni ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), cyashyizweho n’itegeko N° 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 rishyiraho iki kigo, rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Mu nshingano za RICA harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko (technical regulations) y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, guteza imbere ihiganwa mu bucuruzi ndetse no kurengera abaguzi.
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga bishyura, yaba mu gihe bahaha cyangwa se baka serivisi zitandukanye, cyane muri iki gihe cya Covid-19 kugira ngo hirindwe ihererekanya ry’amafaranga n’ubutekamutwe bukorerwa abantu mu gihe bitwaje amafaranga.
Ati “Abantu benshi nitumara kubyumva no kubimenya tukajya dukomeza no guhanahana amakuru, amabwiriza akubahirizwa, ibyo bintu bizacika. Haba habonetse imbogamizi, abakoze ayo makosa bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.”
Yongeyeho ati “Umuguzi afite uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga ye mu gihe habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga (network) […] Afite uburenganzira bwo gusaba amakuru kandi akayahabwa, agasobanurirwa uko ibintu bikora kandi ku gihe.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda ibiri iharanira uburenganzira bw’abaguzi, irimo Rwanda Consumer’s Protection Organization (ADECOR) yatangiye mu 2018 na Africa Centre for Competition, Consumer Protection and Intellectual Property Policy (ACCIP Rwanda), ikigo cyibanda ku bushakashatsi ku burenganzira bw’abaguzi, ihiganwa mu bucuruzi ndetse n’umutungo bwite mu by’ubwenge cyatangiye mu 2019.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ishimije mu kubahiriza uburenganzira bw’umuguzi ndetse ko bigeze ku kigero cya 80%.
Ati “Kugira ngo dushishikarize na ba bandi batarajya mu ikoranabuhanga kurijyamo, ni uko hakitabwaho kugabanya ibiciro bijyanye na serivisi. Iyo urebye ibiciro biri hejuru. Nko kuri Mobile Money iyo wohereje amafaranga hari ayo baguca, uwayakiriye nawe bakamuca andi […] ibi bituma abantu badashishikarira gukoresha ikoranabuhanga.”
Yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bijyanye no kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga bikagera no mu bice by’ibyaro n’ibiciro bikagabanywa.
Ndizeye yasabye ko hashyirwa ingufu mu bigo by’imari biciriritse nabyo bigatangira gukoresha ikoranabuhanga nka ATM kugira ngo abaturage batuye mu cyaro nabo bibagereho.
Abaturarwanda bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga bishyura kandi bakamenya uburenganzira bwabo bwose, bwahungabanywa bagahamagara inzego zibishinzwe zirimo umurongo utishyurwa w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, cyangwa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.