Ivumburamatsiko ku mushinga w’ikigo kigiye gutangira gutembereza abantu mu mitaka mu Rwanda -

webrwanda
0

Ni ikigo cyitwa Royal Balloon gikomoka muri Turikiya, gisanzwe kizobereye mu gutanga izi serivisi aho kiri mu bya mbere ku Isi mu bigo bifite ubunyamwuga buhambaye muri ubu bwoko bw’ubukerarugendo.

Hot Air Balloon ni imitaka itemberezwa mu kirere irimo abantu, ariko ikaba itagira moteri cyangwa ikindi gikoresho kiyifasha kuguma mu kirere, ahubwo ikifashisha umuyaga usanzwe n’umwuka ushyushye.

Kugira ngo balloon iguruke, ibanza gushyirwamo umwuka usanzwe, ukuzura umutaka munini (cyangwa ikimeze nk’igipirizo kinini tubona kiba kiri hejuru).

Mu buryo balloon zikozemo, ziba zifite uburyo bwateganyijwe bwo kohereza ubushyushye muri wa mutaka urimo umwuka, hanyuma uko umwuka urimo imbere urushaho gushyuha, uriyegeranya umutaka ukabyimba kurushaho, noneho kuko umwuka ushyushye woroha kurusha umwuka usanzwe (uba unakonje), uhita uzamuka usa nk’ujya hejuru yawo, maze ubwo balloon ikaba irazamutse.

Mu kirere, umuyobozi wayo (bita pilot) ashobora kugena ubutumburuke agurutsaho balloon ye, akoresheje bwa buryo bwo kohereza ubushyushye muri balloon nyine, ari na bwo bushyushya umwuka urimo imbere. Uko umwuka uri mu mutaka urushaho gushyuha cyane, ni na ko uba uri koroha cyane, bigatuma balloon izamuka cyane.

Ku kijyanye n’amerekezo, umupiloti wa balloon ashobora kuyagenzura, ariko ibi biterwa n’umuvuduko w’umuyaga uri mu kirere. Uko uba mwinshi, ni ko kugenzura balloon bigorana.

Ku bijyanye no kururuka, umupiloti wa balloon ashobora guhagarika kohereza ubushyushye muri balloon, maze uko umwuka urimo imbere ugenda ukonja gahoro gahoro, balloon ikagenda imanuka. Iyo aramutse ashatse kumanuka balloon vuba, wenda nk’ikirere gihindutse kuko balloon zitaguruka mu mvura cyangwa mu muyaga mwinshi, pilote aba afite ubushobozi bwo gufungura igice cyo hejuru cy’umutaka, ubundi umwuka ushyushye ugasohokamo vuba, maze nayo ikamanuka vuba.

Umuyobozi wa Royal Balloon igiye kuba ikigo cya mbere gitanga izi serivisi mu Rwanda, Atilla Türkmen, yavuze ko bahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu cyashoye mu bukerarugendo buberanye n’abakiliya bakenera izi serivisi.

Yagize ati “Urebye abakerarugendo basura u Rwanda, bajyanye n’izi serivisi tuzatanga. Abenshi baba barabonye izi serivisi ahandi, ku buryo iyo bageze mu Rwanda bazikenera. Ikindi iyo urebye uburyo inzego za Leta zifasha abashoramari, umutekano ndetse n’ubwiza bw’ibidukikije mu Rwanda, nazo ni impamvu zatumye duhitamo u Rwanda”.

Mu bukerarugendo bwa balloon, ikirere ni cyo mucamanza wa nyuma kuko iyo bigaragaye ko kitifashe neza, umupilote ntagomba guhagurutsa ballon, kabone n’ubwo abantu baba bamaze kwishyura no kwinjiramo. Iyo kandi ari mu kirere na bwo bikagenda nabi, ategetswe guhita ashaka uko amanura balloon, niyo baba ari bwo bagitangira urugendo.

Gutembereza balloon ahantu hari imisozi myinshi nko mu Rwanda biragorana, icyakora Türkmen avuga ko imiyaga yo mu Rwanda igenda ku muvuduko muto cyane, ku buryo kugenzura balloon byorohera umupilote.

Yagize ati “Icyiza cy’u Rwanda, n’ubwo ari ahantu hagoye kugurutsa balloon, ariko imiyaga ituma kugenzura balloon byoroha”.

Mu Rwanda, umuyaga ugenda ku bilometero hagati ya bitatu na bine ku isaha, mu gihe mu bihugu nka Tanzania usanga ugenda kuri kilometero 20 ku isaha.

Byitezwe ko urugendo rwa balloon mu Rwanda ruzajya rufata hagati y’iminota 40 ndetse na 75.

Bijyanye n’ikirere ndetse n’imiyaga yo mu Rwanda, Royal Balloon irateganya kuzajya itanga serivisi zayo hagati y’iminsi 200 na 300 ku mwaka, ikigero cyiza ugereranyije n’uko bimeze ahandi.

Royal Balloon imaze imyaka ibiri ishaka icyangombwa cyo gukorera mu Rwanda, nyuma yaho, izatangirira ibikorwa byayo mu Karere ka Bugesera, aho bahafite balloon ebyiri zamaze kugezwa mu Rwanda, zikaba ziri mu igeragezwa. Ahagana mu mpera z’uyu mwaka, byitezwe ko Royal Ballon izatangira gukorera mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, ndetse bakazafungura irindi shami muri Pariki y’Akagera muri uyu mwaka.

Kuba Pariki y’Akagera izabona ikigo gitanga serivisi zo gutembereza abayisura muri balloon ni ikintu gikomeye, kuko ubusanzwe izindi pariki zikomeye mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Zambia na Afurika y’Epfo, ziba zifite ibigo bitanga izo serivisi, ku buryo abantu bareba inyamaswa bazisanze aho ziri kandi bakazireba mu buryo bwose bashaka, abafata amafoto nabo bakaboneraho umwanya.

Bitewe n’uko nta bapilote bazi gutwara balloon bari mu Rwanda, abaturutse muri Turikiya nibo bazatangira batanga izi serivisi, mu gihe Abanyarwanda nabo bazaba bari kwiga uko zitwarwa, amasomo azabatwara imyaka ibiri.

Türkmen avuga ko iterambere rya balloon ryatewe n’iterambere ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifata amafoto nka telefoni, ndetse n’iterambere ry’imbuga nkoranyambaga muri rusange. Abazi iby’amafoto muzi ukuntu amafoto ari ahantu hirengeye nko ku musozi aba ari meza, ibyumvikanisha noneho uburyo ayo mu kirere aba ari agahebuzo.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko afite icyizere cy’uko u Rwanda ruzaba kimwe mu bihugu bizahashya Coronavirus vuba, bityo rukazabasha gutangira kwakira abakerarugendo mu bihugu bya mbere, ari naho ahera avuga ko bafite icyizere cy’uko Coronavirus itazabangamira ishoramari ryabo mu Rwanda.

Ubukerarugendo bwa balloon bumaze gutera imbere cyane, kuko nko mu Mujyi wa Cappadocia muri Turikiya, ari naho Royal Balloon ifite icyicaro gikuru muri ubu bwoko bw’ubukerarugendo, byagaragaye ko abashyitsi basura ako gace bongereye ijoro rimwe ku gihe bamaragayo, ahanini kubera gushaka kugenda muri izi balloon zikunze kubona umugabo zigasiba undi, kubera uburyo zikenerwa cyane.

Byitezwe ko izi balloon zizatanga umusanzu ukomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda busanzwe bunengwa kutagira amoko menshi y’ibikorwa bishobora gutuma abakerarugendo bamara iminsi myinshi mu Rwanda.

Uretse gufasha abantu gutembera no kuruhuka mu mutwe, mu bihugu byo hanze aho ubu bwoko bw’ubukerarugendo bumaze gutera imbere, usanga abantu basigaye bakoreramo iminsi mikuru irimo amasabukuru n’indi nk’iyo, ariko ikigezweho cyane ni abasore biharaje guterera ivi muri balloon, igikorwa kimaze kwamamara cyane ku Isi.

Balloon zishobora gutwara abagenzi kuva kuri babiri kuzamura, izwiho gutwara abagenzi benshi ikaba itwara abantu 32. Royal Balloon, inafite uruganda ruzikora muri Turikiya, ifite balloon ishobora gutwara abantu 24, ari nayo nini mu zo ifite zose.

Balloon zizazanwa mu Rwanda zose ni nshya, aho imwe ifite agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 200 000$ (arenga miliyoni 196 Frw). Izihari zishobora gutwara abantu babiri, mu gihe izitwara abantu umunani na zo zitegerejwe mu minsi iri imbere.

Muri rusange, ishoramari rya Royal Balloon rizarenga miliyoni 2$ (arenga miliyari 1,96 Frw), ariko rikayingera cyane buri uko ibikorwa byabo bizarushaho kwiyongera mu Rwanda. Abantu barenga 40 bazabona akazi muri iki kigo, ariko na bo bakazajya biyongera bitewe n’ibihe ndetse n’uko ibikorwa byabo biri kugenda.

Iki kigo kandi kirateganya kohereza Abanyarwanda kujya kwiga ibyo gutwara balloon muri Turikiya aho gifite ishuri ryigisha uwo mwuga, ku buryo mu myaka iri imbere ari bo gusa bazaba batwara izo mu Rwanda.

Ku rwego rw’Isi, abatwara balloon barakenewe cyane bijyanye n’uburyo ubu bwoko bw’ubukerarugendo buri kwaguka, ndetse bahembwa neza kuko umushahara wabo ku mpuzandengo, ubarirwa hagati ya 30 000$ (arenga miliyoni 29 Frw) na 100 000$ (arenga miliyoni 98 Frw) ku mwaka.

Umushahara w’umupilote wa balloon uterwa n’impamvu nyinshi zirimo ikigo akorera, ahantu akorera, ubwoko bwa balloon atwara ndetse n’uburambe bwe. Ubu burambe, kimwe n’ubw’abapiloti batwara indege zisanzwe, bubarwa mu masaha. Abapilote baturutse muri Turikiya bazaba batwara balloon zo mu Rwanda bafite uburambe buhagije, kuko bamaze amasaha nibura 10 000 muri uwo mwuga.

Amakuru twamenye ni uko igiciro cy’urugendo rumwe gishobora kuzaba kiri hagati 300$ (arenga ibihumbi 297 Frw) na 400$ (arenga ibihumbi 397 Frw) ku muntu umwe, ariko bikaba bikiri mu biganiro kugira ngo harebwe niba Abanyarwanda bashyirirwaho igiciro kiri hasi y’icyo.

Ikiganiro n’Umuyobozi wa Royal Balloon mu Rwanda, Atilla Türkmen

Uyu mutaka ufite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri
Ikigo cya Royal Balloon kizatangira ibikorwa byacyo mu Rwanda mu gihe cya vuba
Royal Balloon niyo yikorera izi balloon, ku ruganda rwazo ruri muri Turikiya
Mu mwanya wa pilote, hari igicupa kirimo gaz ikoreshwa mu kohereza umwuka ushyushye muri balloon kugira ngo izamuke
Aha ni ho umwuka uca uzamuka, unatanga ibishashi by'umuriro
Atilla Turkmen, uzaba ayoboye ibikorwa bya Royal Balloon mu Rwanda

Amafoto na video: Alain Hakizimana




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)