Gisagara: Uko imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yafashije abagore kwivana mu bukene n’ubwigunge -

webrwanda
0

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 ubwo bishimiraga ibyo bagezeho, bavuga ko byose babikesha kuba barahawe ijambo bishingiye ku miyoborere myiza iri mu gihugu.

Perezida wa Koperative y’abagore ihinga imboga mu gishanga cya Duwani, Kantetere Annick, yabwiye IGIHE ari abanyamuryango 675 kandi bahinga amoko y’imboga agera kuri 20.

Ati “Duhinga ubwoko bugera kuri 20 bw’imboga zirimo amashu, karoti, dodo, ibitunguru, cocombre, watermerron n’izindi. Duhinga ku buso bungana na hegitali 4,5. Isoko riraboneka ku bwinshi mu Karere kacu no muri Huye ku buryo bidutera umurava wo gukomeza guhinga.”

Kantetere akomeza avuga ko imboga bahinga nabo baziryaho bakazigaburira n’abo mu miryango yabo ku buryo badashobora kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Iyo koperative yubakiwe ububiko bufite icyumba gikonjesha kibika imboga mu gihe cy’ibyumweru bitandatu zitarangirika.

Bamwe bu bagore bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bizihje uyu munsi wabo hari byinshi bishimira bagezeho kandi bakomeje intambwe ijya mbere.

Mukarwigira Asterie wo mu Murenge wa Save ati “Icyo nishimira ni uko nareze abana banjye batatu barangiza kwiga; ikindi ni uko nagejeje umuriro w’amashanyarazi iwanjye mu nzu.”

Mukamurisa Alphonsine na we avuga ko yabashije gushyira amashanyarazi mu nzu ye, azana n’amazi meza mu rugo kandi amaze kuzuza n’inzu zitandukanye akodesha.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, Uwizeyimana Françoise, yavuze ko usibye koperative y’abagore bahinga imboga, hari n’abandi bo mu Murenge wa Gishubi borora inzuki bagakora n’umushinga wo kubaga inka.

Ati “Ni abagore 152 borora inzuki ndetse bakanabaga amatungo arimo ihene n’inka bagacuruza inyama. Ubundi batangiye ari amatsinda none babaye koperative.”

Kugeze ubu mu Karere ka Gisagara hari amatsinda y’abagore 1295 na koperative 14.

Bishimira kandi ko besheje imihigo ya mutima w’urugo bahabwa igikombe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuko bahize utundi turere baba aba mbere.

Mu bikorwa bakora mu mihigo ya mutima w’urugo harimo gushishikariza abagore n’abagabo bo mu midugudu yatoranyijwe kujya matsinda no gukora indi mirimo itari ubuhinzi yabafasha gutera imbere.

Hari kandi gukemura amakimbirane yo mu ngo no gukumira inda ziterwa abangavu imburagihe.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, abagore bo mu Karere ka Gisagara baremeye bagenzi babo batishobye baboroza inka 11 n’ihene 25.

Hatanzwe kandi amasabune, udupfukamunwa, imikeka na kandagirukarabe. Byose byakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, yasabye abagore gukomeza gutera intambwe bajya mbere kandi bagaharanira kugira imibereho myiza no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Urebye aho umugore wa Gisagara ageze ni heza kandi byose bijyana no guhindura imyumvire. Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa byose bamaze kugeraho kugira ngo birambe kandi bibyare umusaruro ufatika, hagaragare impinduka mu mibereho yabo n’imiryango yabo.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka ubu mu Rwanda ukaba uri kwizihizwa kunshuro ya 46. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda iragira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19”.

Mu gishanga cya Duwani abagore bahakorera ubuhinzi bw'imboga kuko cyatunganyijwe
Abagore bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi bw'imboga
Hatanzwe n'amatungo magufi ku batishoboye
Hatanzwe n'udupfukamunwa hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19
Aborojwe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo zizabateze imbere
Bahaye abana amata mu rwego rwo kubatoza gukumira imirire mibi itera kugwingira

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)