Intara y'Amajyepfo n'Iburasirazuba ni zo zagaragayemo abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abari bafite imyaka hagati ya 10 na 19 ubwo Jenoside yabaga aribo biganje mu bagaragaweho ibyo byaha.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n'abagabo 884 bangana na 75,5%.
Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye 293, naho mu 2019-2020 hinjiye amadosiye 323.
Muri izo dosiye zose izaregewe inkiko ni 618 naho izashyinguwe ni 311. Ubushinjacyaha bugaragaza ko umubare munini w'abakurikiranywe mu cyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo, abenshi ari abafite hagati y'imyaka 36 na 45, kuko bangana na 30,9Â % by'abakurikiranywe bose. Abo mu gihe Jenoside yakorwaga, bari bari hagati y'imyaka 10 na 19.
Bakurikirwa n'abafite hagati y'imyaka 27-35 (bavutse 1993-1985) bangana na 22Â %, abafite imyaka 46-55 (bavutse 1974-1965) bangana na 18.6Â %, hagakurikiraho abafite imyaka 56-65 (bavutse hagati ya 1964-1955) bihariye 14,3Â % .
Abana bavutse nyuma ya Jenoside, bagize 8% by'abakurikiranyweho icyaha cy'ingengabitekerezo. Mu bantu bari hejuru y'imyaka 65, abagaraweho ibyo byaha bangana na 6,2%. Ubushinjacyaha buvuga ko bishobora kuba biterwa n'uko n'ubundi abo bantu ari bake ugereranije n'ibindi byiciro.
Gasabo, Kicukiro na Huye nitwo turere tuza imbere mu kugaragaramo amadosiye menshi y'ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe Gakenke, Nyabihu na Burera ari two twagaragayemo amadosiye make mu myaka itatu ishize..
Intara y'Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y'Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262, ikurikirwa n'Uburasirazuba hagaragaye amadosiye 223, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye amadosiye 163, mu Burengerazuba hagaragara 141 mu gihe Intara y'Amajyaruguru ari yo yagaragayemo amadosiye make angana 72.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake ugereranyije n'imyaka yashize.
Ati 'Iyo urebye amateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, usanga ari amateka maremare ku buryo yasize ibisigisigi [â¦] bigaragare ko ibyo bisigisigi bigihari. Ni abayikuriyemo cyangwa se abo bayitoje badashaka kubireka. Icyo tugomba kwishimira ni uko abo bantu ari bake cyane. N'iyo unagiye mu mateka ya za Jenoside zose, igice cy'ipfobya kiza gisoza Jenoside. Na Jenoside yakorewe Abayahudi hari abakiyipfobya ariko abo ni ababa birengagiza ukuri.'
Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya gikomeye ku buryo abagerageza kuyipfobya barushywa n'ubusa.
Bizimana yavuze ko igishimishije ari uko mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake, gusa yaburiye n'abakiyifite.
Ati 'Abumva bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside rwose babireke. Ntabwo ari ukubinginga kuko nibabikora itegeko rizabahana. Ni ukubabwira ngo nimuve muri uwo murongo mubi murimo kuko ntacyo umaze. No gukomeza kwihambira mu rwango, buriya nibo bakomeza kwiremereza umutima. Iyo umutima uremerewe, uwo muntu ntashobora no kwiteza imbere.'
Icyegeranyo cyagaragaje ko ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza z'ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo cyagiye kizamuka mu myaka itatu ishize kuko cyavuye kuri 74.6% mu 2017-18 kigera kuri 79,9% mu 2019- 2020, ni ukuvuga ko kiyongereyeho 5,3%.