Ikipe ya APR FC yatangiye kubarura abafana n'abakunzi bayo| Menya uko nawe wakwiyandikisha – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yatangiye igikorwa cyo kubarura abafana n'abakunzi b'iyi kipe mu rwego rwo kumenya umubare nyawo w'abafana ndetse n'abakunzi bayo.

Nkuko tubikesha ISIMBI.RW, mu minsi ishize yari yaganiriye na bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs za APR FC zitandukanye bakayemerera ko amakuru yo kubarura abafana b'ikipe ya APR FC ari yo ndetse mu minsi ya vuba biba byatangiye kuko hari ibyari bitaranozwa neza kugira ngo abakunzi b'iyi kipe batangire kwiyandikisha.

Kuri ubu sisiteme izakoreshwa yamaze gutungana ndetse abakunzi b'iyi kipe batangiye no kwiyandikisha.

Niba nawe uri umufana cyangwa umukunzi wa APR FC wakwiyandikisha unyuze hano

Iki gikorwa kirimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online Registration). Ubu buryo kandi bwemerera umuntu kuba yakwandikisha undi kuko iyo ufunguye ugiye kwiyandikisha bakwereka aho wuzuza amazina yawe, Intara n'Akarere utuyemo, bakubaza niba ubarizwa muri Fan Club cyangwa utayibamo, igihe watangiye gufanira APR FC, abantu umaze kwandikisha na nimero ya telefoni.

Mu minsi ishize nibwo ikipe Rayon Sports FC nayo yatangije uburyo bwo kwandika abafana bayo aho biyandikishaga hakoreshejwe terefoni ngendanwa bakanze *702# bagakurikiza amabwiriza.

Abakunzi ba APR FC batangiye kwiyandikisha

SRC: ISIMBI.RW

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yatangiye-kubarura-abafana-nabakunzi-bayo-menya-uko-nawe-wakwiyandikisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)