Gicumbi: Ubuyobozi bwashyizwe mu majwi ku inyerezwa ry’amafaranga yavuye mu ngurube z’abaturage -

webrwanda
0

Mu 2019, ni bwo Akarere ka Gicumbi kahaye Koperative “Imbere heza” igizwe n’abagore 10, ingurube 10 zo kubafasha kwiteza imbere nyuma bazibangurira bakabona zitabwegeka, bagashinja ubuyobozi kubaha ingurube z’ibinure, zitabyara.

Bamwe mu bagize iyi koperative babwiye TV1 ko nyuma yo kubona ko izo ngurube zitabyara babimenyesheje ubuyobozi maze Umurenge wa Kageyo bubagishamo eshanu, bugurisha inyama zavuyemo ariko ibyo byose bikorwa nta munyamuryango n’umwe urimo ku buryo byatumye batamenya amafaranga yavuyemo.

Bavuga ko baje gutungurwa n’uburyo ubuyobozi bwagurishije ingurube zabo eshanu ariko bukaza kubazanira imwe ngo abe ariyo borora, bubizeza ko ariyo izabageza ku iterambere mu buryo bwihuse.

Umwe yagize ati “Ntabwo nshobora kubyumva, ntabwo nakumva ko ingurube eshanu zabyara ingurube imwe, ntabwo havamo amafaranga yagura ingurube imwe ni ko mbyumva, ni ko mbibona.”

Undi yagize ati “Nyine kumva ko ingurube eshanu zavuyemo ingurube imwe kandi ikindi cyiyongeyeho ni uko bazigurishije komite nta yari ihari, twibaza uburyo izo ngurube zabazwe nta komite irimo bikadushobera.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, we yavuze ko iyi koperative yahawe ingurube nini itanga umusaruro mu buryo bwihuse ku buryo imaze kubwagura ibibwana 16.

Ati “Ntabwo zagurishijwe [ingurube] ahubwo byagaragaye ko bazimaranye igihe bigaragara ko zitabwegeka, niba ariko nabivuga; noneho abanyamuryango ba koperative bajya inama bafata icyemezo ziratangwa noneho babazanira indi nini itanga umusaruro ku buryo ubu yanamaze kubwagura ibibwana 16. Izo bari bahawe zari ntoya cyane ariko iyo bafite ubu nini kandi itanga umusaruro ugaragara.”

Yavuze ko nta muyobozi wagurishije ingurube za koperative, ashimangira ko ahubwo ko bamwe mu bayigize bari bafitanye utubazo dutandukanye.

Ikiraro ingurube za Koperative “Imbere heza” zororerwa
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwahaye abaturage ingurube ifite icyororo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)