Dore ibyabereye kwa Miss Kayirebwa wamenyekanye mu ndirimbo Ikinyafu akigera iwabo| Harahiye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

Ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye mu mashusho y'indirimbo " Ikinyafu " ya Bruce Melodie yambitswe ikamba rya Miss Popularity 2021 ariwe Nyampinga wakunzwe n'abantu benshi mu mwaka wa 2021.


Uyu mukobwa akimara kwambikwa iri kamba yararyishimiye cyane bigaragara ku maso gusa byaje kuba agahebuzo ku munsi w'ejo ubwo yageraga iwabo agasanga bamuteguriye ibirori by'akataraboneka. Miss Kayirebwa akigera iwabo yakirijwe ibyishimo byinshi n'abo babana bamusanganira bamwishimiye bishimira n'ikamba yahawe.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Leave your vote

Comments

0 commentsSource : https://yegob.rw/dore-ibyabereye-kwa-miss-kayirebwa-wamenyekanye-mu-ndirimbo-ikinyafu-akigera-iwabo-harahiye-amafoto/

Post a comment

0 Comments