Danny Mutabazi yasohoye indirimbo 'Ikamba' ikomeza abagenzi bajya mu Ijuru-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo 'Binkoze ku mutima', 'Impamba y'urugendo', n'izindi zinyuranye wari umaze amezi agera kuri 7 atumvikana mu muziki, yamaze kugarukana indirimbo nshya yise 'Ikamba' ikubiyemo ubutumwa bukomeza abantu bari mu rugendo rujya mu Ijuru.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, ubwo yagarukaga kuri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Ikamba' yasokanye n'amashusho yayo, yagize ati "Indirimbo yitwa Ikamba, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abagenzi bagana i Siyoni mu kubabwira ubwiza tuzabamo turangije urugendo turimo rugana mu Ijuru ndetse nanababwira kurushaho kuba maso mu rugendo kugirango ruzasozwe neza".

Ku bijyanye n'aho yagaba n'ibyo yari ahugiyemo mu mezi arenga 7 yari amaze atumvikana kandi yari ari mu bahanzi bari bahagaze neza cyane mu muziki wa Gospel bakora ibihangano bigasamirwa hejuru, yavuze ko yari arimo gutegurira abakunzi be ibyiza byinshi. Yavuze ko yakomwe mu nkora n'ifatwa ry'amashusho kubera amasaha macye yabaga agize umunsi.

Danny Mutabazi yagize ati "Aho nabaga rero nari ndimo kubateguriro ibyiza byinshi bigizwe n'ubutumwa bwiza ntambutsa, gusa ntibyagiye bisohokera igihe twifuzaga kubera ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ndi gukora ryaragoranye kubera amasaha macye yabaga agize umunsi ndetse no guhura kw'abantu kutari kwemewe ariko ubu mbazaniye byinshi kandi byiza".
REBA HANO 'IKAMBA' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZI

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Danny-Mutabazi-yasohoye-indirimbo-Ikamba-ikomeza-abagenzi-bajya-mu-Ijuru-VIDEO.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)