Cyore:wa mukobwa wari ufite amajwi menshi muri Miss Rwanda yakije umuriro ku bategura iri rushanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kabagema Laila umwe mu bakobwa batangiye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aza imbere mu bandi bose yatangiye kuvuga ko yarenganyijwe kuko yagombaga kuba Miss Popularity.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo hatangajwe uwahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ibisonga bye n'abandi batsinze mu byiciro bitandukanye.

Kayirebwa Marie Paul nk'umukobwa ukunzwe Miss Popularity 2021 yegukana igihembo cya miliyoni imwe, telefone n'ibindi byatanzwe na MTN Rwanda.

Mu matora yo kuri interineti no mu butumwa bugufi ntabwo yari mu b'imbere ahubwo Kabagema Laila ni we wari uyoboye abandi n'amajwi asaga ibihumbi 300.

Kabagema Laila yarushije abandi bose amajwi kuva irushanwa ryatangira, bimufasha kujya mu mwiherero ndetse no kujya mu bakobwa 10 ba mbere.

Kabagema avuga ko yarenganyijwe kuko atahawe ikamba rya Miss Popularity nyamara yari afite amajwi menshi kurusha abandi.

Ati 'Ntabwo wamenya aho byapfiriye ariko hajemo kurenganywa n'ikimenyane, narenganye. Ukurikije ibintu bavugaga wabonaga ko mbikwiriye. Nari nzi ko mba Miss Popularity.'

Kabagema avuga ko kuba yaragize amajwi asaga ibihumbi 300 bigaragaza ko yari afite abantu benshi bamushyigikiye, bitari umuryango we gusa.

Ati 'Biriya byerekana ko abantu bari banshyigikiye, inshuti n'abandi benshi. Ntabwo biriya bintu umuryango wonyine wabigukorera.'

Uretse iby'amajwi ngo n'amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga yananiwe gusubiza neza, ngo byatumye abantu benshi bamumenya, ibintu avuga ko nabyo byari kugenderwaho.

Ati 'Na Josiane yamenyekanye kuko yasitaye ino, hari n'undi wagenze kuri moto.'

Kabagema avuga ko yarenganyijwe

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/cyorewa-mukobwa-wari-ufite-amajwi-menshi-muri-miss-rwanda-yakije-umuriro-ku-bategura-iri-rushanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)