Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y'ibanze 57 yatwaye arenga miliyari y'amafaranga y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'abaturage bo muri Burera bajyaga kwivuriza muri Uganda cyafashweho umwanzuro mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu mu 2020, abo baturage begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro, dore ko abenshi bari basigaye bahohoterwa muri Uganda bagiye gushakayo serivisi z'ubuzima.

Kuri ubu, barishimira ko iki kibazo cyakemutse kuko bamaze kubakirwa amavuriro y'ibanze 57 yatwaye amafaranga arenga miliyari 1,29 Frw kandi ayo mavuriro yatangiye gutanga serivisi.

Abaganiriye na IGIHE, ni abo mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere ka Burera, bishimira aya mavuriro bakemeza ko ubu nta kintu cyatuma basubira muri Uganda kuko ibyo bajyaga gushakayo basigaye babibonera hafi, kandi ko batazongera guhohoterwa n'abaturanyi babo.

Banyangandora Desire ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyanika, yagize ati"Mbere kujya kwivuza byaratugoraga tugahitamo kwigira hano hirya muri Uganda, kuri ubu tujya hano Kamanyana bakatuvura haba n'abarwaye amaso baravurwa bagakira"

Niyonizeye Samuel nawe yagize ati "Kuva mu bwana bwacu, kwivuza byaratugoraga ku buryo twivuzaga muri Uganda cyangwa mu bavuzi ba gakondo, ubu abagabo basigaye basiramurirwa hano iwacu kuri iyi Poste de sante ya Gatebe, yewe uwajya muri Uganda ubu yaba yifitiye izindi mpamvu kuko icy'ubuvuzi cyo cyarakemutse".

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ikibazo cy'abaturage bajyaga kwivuza muri Uganda cyakemutse burundu kuko ubu serivisi nyinshi zikenerwa n'abaturage zisigaye zitangirwa hafi kandi ko nizitahaboneka, bagenda bazegerezwa hifashishijwe uburyo bw'uko abaganga bava ku bitaro bakegera abaturage mu mavuriro y'ibanze, bagahabwa serivisi.

Yagize ati "Turashimira Leta y'u Rwanda kuri gahunda n'ubufasha itugenera binyuze muri Minisiteri y'Ubuzima by'umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora azirikana abaturage. Kuri ubu ikibazo cyarakemutse burundu kuko wasanga abakundaga kujya kwivuriza muri Uganda barajyanwaga na serivisi z'amaso, iz'amenyo no kwisiramuza ku bagabo. Kuri ubu ibyo byose hano mu mavuriro y'ibanze birakorwa ndetse n'aho izi serivisi zitaragera dufatanya n'abaganga bakagena iminsi bazaza gukorera muri aya mavuriro y'ibanze bakahahurira n'abaturage bazikeneye bakabafasha.'

Aya mavuriro y'ibanze yubatswe ku bufatanye n'Akarere ka Burera, Minisiteri y'ubuzima, SFH Rwanda, Partners in Health n'abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n'ubuzima.

Aya mavuriro yahawe ibikoresho bihagije
Ni amavuriro atanga serivisi zakenerwaga n'abaturage cyane
Abaturage ntibazakomeza gukora ingendo nini bajya kwivuriza muri Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-hamaze-kubakwa-amavuriro-y-ibanze-57-yatwaye-arenga-miliyari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)