AMAFOTO : Ba Anita Pendo na Dj Bisoso baje kuri Television Rwanda bambaye nk'aba-Masai #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiganiro cy'imyidagaduro kimaze kugira abakunzi benshi kubera udushya turanga aba bashyushyarugamba bagikora, icyo kuri uyu wa Gatanu cyari injyanamuntu kubera udushya twagaragayemo.

Aba bashyushyarugamba bakora iki kiganiro, bakunze kurangwa n'udushya aho bagenda bigaragaza mu mashusho anyuranye bitewe n'ibigezweho.

Nko mu bihe by#itangira ry'amashuri, aba bashyushyarugamba baza bamabye imyenda y'ishuri, mu gihe ubwo amavubi yari ari muri CHAN, baje bambaye imyenda y'ikipe y'igihugu.

Ni ikiganiro cy'imyidagaduro ariko na none kijya gitangirwamo amasomo kuko hari igihe baza bambaye imyenda y'abakora imyuga inyuranye nk'ubudozi cyangwa ubucuruzi bw'ibinyobwa biciriritse, bashaka gushishikariza abantu gukora umurimo wose wabatunga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ba-Anita-Pendo-na-Dj-Bisoso-baje-kuri-Television-Rwanda-bambaye-nk-aba-Masai

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)