Abanyamuryango ba AVEGA borojwe amatungo azabafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 -

webrwanda
0

Amatungo yatanzwe agera kuri 320 agizwe n’ihene 290 n’ingurube 30. Yahawe abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 67 n’abagize amatsinda 26 akora imishinga iciriritse ibyara inyungu akoresheje inguzanyo za banki.

Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ayo matungo yatanzwe ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (SURF) nk’inkunga yo gufasha abanyamuryango ba AVEGA guhangana n’ingaruka za COVID19.

Yavuze ko mu bikorwa byabo byagizweho ingaruka n’icyo cyorezo harimo n’ibyo kwizigamira ndetse n’ibijyanye n’imishinga yabo ibyara inyungu, bakaba bakeneye gufashwa gusohoka muri izo ngorane bahuye na zo.

Yagize ati “Mbere y’icyorezo cya Covid-19 abanyamuryango bacu bari ahantu hatandukanye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga neza imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo biteze imbere. Bagiye mu matsinda, bamwe batangira kwizigama no kugurizanya abandi batangira gukorana na banki kugira ngo bazashyire mu bikorwa ibyo bahuguriwe.

Yakomeje avuga ati "Covid-19 yakomye mu nkokora ibyo bikorwa byabo. Turashimira cyane SURF kuri iyi nkunga yo kubafasha kongera kwisuganya ngo bashobore gusubira muri bya bikorwa, bongere kwizigama banishyure inguzanyo.”

Aborojwe bishimiye amatungo bahawe biyemeza kuyorora neza. Namara kororoka bazoroza bagenzi babo ndetse banagurishe babone amafaranga yo kwiteza imbere.

Mukarugwiza Laurence wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko bagiye kubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu rwego rwo gukomeza kwita ku mirire myiza.

Yagize ati “Nashimiye abaterankunga ba AVEGA badutekerejeho bakabona dukwiriye gufata aya matungo tukajya tubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu turima tw’igikoni kugira ngo tubone indyo yuzuye. Najyaga guhinga nkabura ifumbire nkajya kuyisaba none kuva ubu nanjye nzajya nyikura ku itungo ryanjye norojwe.’’

Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15.

Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15
Aborojwe amatungo bavuze ko azabafasha mu buryo butandukanye
Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya n’abakoresha inguzanyo za banki, bashyikirijwe amatungo magufi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)