Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranati... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2021, ni bwo abakobwa umunani bipimishije Covid-19 kuri Plateau Polyclinic yo mu Mujyi wa Kigali. Ibizamini bigaragaza barindwi ari bazima, umwe muri bo yanduye Covid-19.

Kwipimisha Covid-19 ni amafaranga ibihumbi 11 Frw, igisubizo kikaboneka mu minota 15'.

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda riri kuba ku nshuro ya kabiri, yabwiye INYARWANDA ko hashingiwe ku bizamini bya muganga, uwo mukobwa ahise avanwa mu irushanwa kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe cy'iminsi ine abakobwa bagiye kumara mu mwiherero bazigishwa ibintu bitandukanye bibategura kugeza ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa.

Abakobwa barindwi bagiye mu mwiherero baherekejwe na Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo hazamenyekana umukobwa azamusimbura.

Bagiye gukorera umwiherero kuri Century Park Nyarutarama ari naho hazabera umuhango wo gutangaza umukobwa uzegukana ikamba, agahabwa guserukira u Rwanda muri Poland.

Abakobwa barindwi bagiye mu mwiherero ni Urusaro Ange Prince, Umuratwa Anitha, Umuganwa Carine, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire. Ni mu gihe uwasigaye ari Munezero Grace.

Umuratwa Ketty Anitha

Urusaro Ange Princess

Uwangabe Claire

Uwase Denyse

Mushimiyimana Sandra

Ineza Charlene

Umuganwa Carine

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE

AMAFOTO + VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103749/abakobwa-bagiye-mu-mwiherero-wa-miss-supranational-rwanda-umwe-ava-mu-irushanwa-amafoto-103749.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)